U Rwanda rwatangiye kubona umusaruro w’ubutwererane n’u Burusiya

igire

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yishimira intambwe ikomeje guterwa mu kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda m’u Burusiya bwatanggiye gutanga umusaruro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabikomojeho nyuma y’ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya Sergey Viktorovich Lavrov i Cairo mu Misiri ahateraniye Inama ya Kabiri yo ku rwego rwa ba Minisitiri yuga Ihuza u Burusiya na Afurikaml.

Iyo nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza, yitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu bihugu 50 bya Afurika n’abahagarariye ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga bitandukanye.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikiganiro yagiranye na Sergey Lavrov cyakomoje kuri iyi nama yibanze ku musaruro w’ubutwererane bw’u Burusiya na Afurika nyuma y’inama yabaye imbarutso yabereye i Sochi mu Burusiya, iyabereye i St Petersburg muri Suwede n’Inama ya mbere yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye mu mwaka ushize wa 2024.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko izo nama zibanda ku ngingo z’ingirakamaro zirimo guhererekanya ikoranabuhanga, kongera ubushobozi, kongera ubumenyi n’izindi nzego zifitiyebakamaro abaturage ba Afurika n’ab’u Burusiya.

Yavuze ko ku wa 24 Ukwakira 2019 i Sochi, u Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu kubyaza umusaruro Ingufu za Nikereyeli.

Yakomeje agira ati: “Hashyizweho Komisiyo Ihuriweho kugira ngo ikurikirane gahunda yo gukora uruganda ruto rutunganya ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda. Ibyo ni bimwe mu byabaye nk’umusaruro w’ubu bufatanye bwa Afurika n’u Burusiya, ariko tunafitange ubufatanye mu Buzima mu burezi n’izindi nzego.”

Ikigo kizibakwa mu Rwanda cyitezweho gufasha mu bushakashatsi ku kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri mu buryo butekanye, kubungabunga ibindukikije, gutoza abakozi bashoboye kuzibyaza umusaruro, ndetse ni gutanga umusanzu w’ikoranabuhanga rigezweho.

Inama iteramiye i Cairo yayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty afatanyije, Sergey Lavrov w’u Burusiya na Minisitiri w’Ububanyi na’Amahanga wa Angola Tete Antonio kuko Igihufu cye ari cyo kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Minisitiri Abdelatty wavuze mu izina rya Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi, yagaragaje ko iyo nama ari umusaruro w’umubano wa Afurika n’u Burusiya ukomeje gufata umurongo muzima.

Ni nyuma y’inama mpuzamahanga ebyiri, iya Sochi mu 2019 n’iya St. Petersburg muri Suwede mu 2023 kimwe n’izo ku rwego rwa ba Minisitiri.

Yahamije ko iyo nama y’i Cairo ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa Igenamigambi rya 2023-2026, ikaba n’amahirwe yo gutangira ibiganiro biganisha ku igenamigambi rya 2026-2029 rizemerezwa mu nama ya gatatu ihuza Afurika n’u Burusiya.

Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we Sergey Lavrov w’u Burusiya
Share This Article