U Rwanda rweretse Umuryango w’Abibumbye (Loni) ko nubwo hari ubushake bw’Imiryango itandukanye y’Akarere n’Afurika bwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yo ikomeje kwenyegeza umuriro w’intambara.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko ishyigikiye ubushake bw’Akarere burangajwe imbere n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hamwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), by’umwihariko inama rusange yabereye i Dar-es-Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC.
Iyo nama rusange yageze ku myanzuro myiza irimo gusaba ihagarikwa ry’imirwano, gutanga ubufasha bwihutirwa bw’ubutabazi, ndetse no gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro bya Luanda na Nairobi.
Mu Kanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kateranye tariki ya 19 Gashyantare 2025, uhagarariye u Rwanda muri Loni Amb. Ernest Rwamucyo, yagaragaje uko abayobozi ba RDC banga gushyigikira ibiganiro by’amahoro bagakomeza kwenyegeza intambara.
Amb. Rwamucyo yibukije ko Inama ihuriweho ya EAC na SADC yanategetse ko ibiganiro byimbitse n’amasezerano byongera gusubukurwa n’impande zose bireba, yaba Leta cyangwa abatari Leta (harimo abasirikare n’abatari abasirikare), harimo n’umutwe wa M23.
Akomeza avuga ko iyi myanzuro yashyigikiwe n’Inama idasanzwe y’Akanama k’Umutekano n’Amahoro k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), yateranye ku wa 14 Gashyantare 2025, ndetse n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba AU yabaye hagati ya 15-16 Gashyantare 2025.
Ati: “U Rwanda rushimira abakomeje gushyigikira ibisubizo biyobowe n’Abanyafurika muri iyi nama. Dukomeje kugira uruhare muri izi ntambwe zose, tubigiranye ubushake n’ubwitange.”
Yongeyeho ati: “Ariko kandi, tugomba kwamagana ibikorwa by’abarimo RDC badashaka ibi bisubizo, ahubwo bagahitamo kujya mu Bihugu by’Iburengerazuba kwigisha gutanga ibihano aho kuganira n’abayobozi b’Afurika no gukoresha inzego z’Akarere.”
Yakomeje avuga ko nubwo ibiganiro by’Akarere bimaze iminsi ari ingenzi cyane, RDC yakomeje kutabiha uburemere bwabyo, aho usanga yohereza abayihagarariye mu biganiro hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa ikabireka burundu.
Ati: “Mu gihe abayobozi b’akarere bahuriraga muri AU kuganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, Perezida Tshisekedi yari muri Munich Security Conference, aho yakomeje gusaba ibihano ku Rwanda aho gushyira imbere ibiganiro byimbitse. Abandi Bakuru b’Ibihugu bari i Addis Ababa bashaka ibisubizo, mu gihe nyiri guhungabanywa n’iki kibazo atari ahari.”
Yabishimangiye agIra ati: “Ndabigarukaho cyane, ni ubuyobozi bw’Afurika ku isonga bugomba gushaka igisubizo cy’iki kibazo. Kudashyigikira imyanzuro y’Akarere byakomeje gukongeza umutekano muke mu bihe byashize. Ni yo mpamvu u Rwanda rusaba ko imyanzuro yafatiwe mu nama rusange ya EAC na SADC, yashyigikiwe na AU, yemezwa ku buryo bwuzuye.”
Rwamucyo kandi yamaganye ibikorwa bya RDC, birimo ubufatanye n’umutwe wa FDLR usanzwe ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba warakomeje gukwirakwiza imvugo z’urwango no gukora ibikorwa by’ubuhezanguni n’iterabwoba mu myaka myinshi ishize.
Yagaragaje ko kandi ingabo z’u Burundi n’abahezanguni b’abacanshuro b’Abanyaburayi na bo bakomeje gutiza umurindi icyo kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Kuva umujyi wa Goma wagwa mu maboko y’abarwanyi, abayobozi b’Akarere bakoze ibishoboka byose kugira ngo haboneke amahoro. Nyamara Leta ya RDC yohereje ingabo nyinshi mu mirwano, harimo n’iz’u Burundi.”
Yunzemo ati: “Uku kwiyongera kw’ingufu z’abasirikare kudafite ishingiro, n’ibikorwa by’urugomo, byagize ingaruka cyane. Kugira intwaro mu buryo budakurikiranwa byanatumye imitwe isanzwe ikorana na leta ya RDC ihindukirana Kinshasa ubwayo.”
Yakomeje agira ati: “Twabigarutseho kenshi, iyo Leta ishinze intwaro ku mitwe yitwaje intwaro, nk’uwitwa Wazalendo, ikivamo ni akaduruvayo. Ubu turimo kubona igihombo cy’abantu bapfa, aho urubyiruko rwose rutunze intwaro, rwikoma bagenzi babo.”
Perezida Kagame ubwo yari i Addis Ababa, yabwiye abitabiriye inama ko “Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura. Congo ni igihugu kinini cyane ku buryo u Rwanda rutayiheka ku mugongo warwo.”
U Rwanda ntirufite inyungu mu bibazo by’imbere muri RDC
Amb Rwamucyo yashimangiye ko amagambo avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kwigarurira ubutaka cyangwa kwigarurira igice cya RDC yirengagiza ubushobozi budahwanye hagati y’impande zombi muri RDC.
Ati: “Inyungu yacu yonyine kandi izahora ari imwe: umutekano w’imipaka yacu n’umudendezo w’Igihugu cyacu.”
U Rwanda rukomeje kwakira impunzi zihunga urugomo ruri muri RDC, n’ubwo ubuyobozi bwa RDC n’abayishyigikiye bagumye gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano.
Ku wa 29 Mutarama, abacanshuro b’abanyamahanga barenga 280, hamwe n’abasirikare ba RDC barenga 100, bambutse umupaka binjira ku butaka bw’u Rwanda, bikagaragaza uburyo FARDC isanzwe ikoresha abarwanyi b’abanyamahanga ibi bikaba byarakiriwe nta nkurikizi na nkeya ku rwego mpuzamahanga.
Rwamucyo yibukije ko ikoreshwa ry’abacanshuro n’ibihugu ribujijwe hashingiwe ku Masezerano ya Loni yo mu 1989 ndetse n’Amaserano ya OAU yo mu 1977 abuza ikoreshwa ry’abacanshuro bakorana na Leta.
Kuva mu 2018, ibitero birenga 20 byagabwe ku Rwanda, cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’Iburengerazuba. Nubwo hari ababeshya ko FDLR nta mbaraga igifite, ubufatanye bwayo na FARDC ndetse n’inkunga igihabwa birabigaragaza ukundi.
Nyuma y’ifatwa rya Goma, ingabo za FARDC, iz’u Burundi, na FDLR, zagabye ibitero ku Rwanda, byahitanye abasivile 16, zikomeretsa abandi 177, zinangiza imitungo yabo.
Rwamucyo yibukije ko ikibazo cya M23 ari icy’abaturage barwanira uburenganzira bwabo n’ukubaho kwabo.
Ati: “U Rwanda ntirushobora gukomeza gukorerwaho uburiganya kubera ibibazo by’ubukungu bwa RDC. Ni abayobozi ba RDC bagira inyungu mu kudindira kwa RDC no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro buteje ruswa. U Rwanda rwo rwahisemo gukorera mu mucyo, rugashyiraho uburyo bufatika bwo guhangana n’ubucuruzi butemewe.”
Ubuyobozi bw’u Rwanda buzakomeza gushyigikira inzira z’Akarere zo guhashya FDLR no gusaba ko ingabo z’amahanga zose ziva muri RDC kuko ari cyo cyatuma u Rwanda rutekana ndetse kikanazana amahoro arambye mu Karere. Ibi nibimara gukorwa, u Rwanda ruzagena ingamba zarwo z’ubwirinzi uko bikwiye.
Yavuze ko u Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira y’amahoro ya EAC-SADC no gusaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira izi gahunda ziyobowe n’Afurika aho gufata ibyemezo byangiza.
Amb. Rwamucyo yavuze ko iyaba ibihano ari byo byakemuraga ibibazo by’aka Karere, u Rwanda rwari kuba urwa mbere mu kubishyigikira. Ariko amateka agaragaza ukundi ibihano byonyine bikongeza amacakubiri no kubangamira amahoro.
Yashimangiye ko u Rwanda rugendera ku cyizere gikomeye cy’ahazaza h’akarere hashingiye ku bumwe, iterambere rihuriweho, n’amahoro arimo bose. Umubano w’amateka n’umuco hagati y’abaturage bacu urimo amahirwe akomeye atarabyazwa umusaruro.
Ati: “Turizera ko binyuze mu biganiro n’ubufatanye, tuzashobora kuzana amahoro arambye n’iterambere aka Karere gakeneye byihutirwa.”