U Rwanda rwozihije uyu munsi hasuzumwa ibyagezweho hashingiwe kuri aya masezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yo gukumira no kurwanya ruswa, nyuma y’imyaka 20 amaze ashyizweho.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, avuga ko u Rwanda nk’Igihugu cyashyize umukono ku masezerano y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yo gukumira no kurwanya ruswa, rwakoze ibikorwa byinshi hafatwa ingamba nyinshi mu rwego rwo kuyihashya.
Yagize ati: “Kubera ubushake bwa Politiki bwo kurwanya ruswa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul, hashyizweho Inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, hashyirwaho amategeko atandukanye akumira akanahana ruswa n’izindi ngamba zitandukanye”.
Zimwe mu zindi ngamba Umuvunyi Mukuru yagarutseho ni ukuba buri mwaka uru Rwego rutegura rukanakora Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa hakangurirwa abaturage uko bakwiye kwirinda ruswa, hakorwa kandi isuzumamikorere ry’Inzego za Leta, iz’abikorera, Sosiyete Sivili ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ikorera mu Rwanda hagamijwe gusesengura niba amategeko n’amabwiriza ariho byubahirizwa.
Kureba niba buri rwego rwarashyizeho ingamba zihamye zo gukumira no kurwanya ruswa, guhozaho kwigisha abaturage kugira uruhare rukomeye rwo gutanga amakuru ajyanye n’icyaha cya ruswa.
Haza kandi kwakira buri mwaka imitungo y’Abayobozi ndetse n’Abakozi ba Leta bateganywa n’itegeko no gusesengura inkomoko nyakuri y’iyo mitungo no kwakira no gusuzuma buri mwaka inyandiko z’ibaruramari z’imitungo y’Imitwe ya Politiki.
Hashyizweho Komite zo Kurwanya ruswa (Anti-Corruption Committees) mu Nzego za Leta, iz’abikorera, iza Sosiyete Sivili n’Imiryango Mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, ubu hamaze gushyirwaho 616; Ukudasaza kw’icyaha cya ruswa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 21 y’Itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa na yo ni indi ngamba ikomeye Leta y’u Rwanda yihaye.
Nubwo izo ngamba zashyizweho, ruswa iracyahari, bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi (2020) aho abaturage bemeza ko ruswa ihari mu Rwanda, nko mu rwego rw’abikorera yari kuri 58%, mu nzego za Leta kuri 50%.
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Umuvunyi mu 2020 bugaragaza ko gutanga amakuru kuri ruswa bikiri hasi cyane mu baturage, sosiyete sivile n’abaturage aho abaturage batanga amakuru kuri ruswa bafite ku kigero cya 9.6% ; Sosiyete Sivile ku kigero cya 12.5%, abikorera ni 0%, abakozi ba Leta ni 81.3%.
Ubushakashatsi bwakoreshweje n’Urwego rw’Umuvunyi (2022) ku byuho bya ruswa biri mu Nzego z’ibanze bwagaragaje ko Intege nke mu kugenzura uko imitangire ya serivisi itangwa ari iya mbere ituma hatangwa ruswa ku kigero cya 48% ku Karere, 45% ku Murenge, 48% ku Kagari na 38% ku Mudugudu kuko umukozi aba azi neza ko nta nkurikizi mbi bimugiraho.
Imibare igaragaza ko Afurika itakaza buri mwaka amafaranga ajya mu bindi bihugu mu buryo budakurikije amategeko angana na miliyari 88,6 USD ayo angana na 3.7% y’Umusaruro mbumbe w’Afurika yose nk’uko byatangajwe muri raporo y’iterambere ry’ubukungu muri Afurika yo mu 2020.