Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwijeje imiti mishya ivura Malariya yanze imiti isanzwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

U Rwanda rwijeje imiti mishya ivura Malariya yanze imiti isanzwe

igire
igire Yanditswe January 6, 2025
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iteganya gutanga imiti mishya yo guhangana na Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda kubera ko yatangiye kwanga imiti isanzwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko iyo miti igamije guhangana n’iyo ndwara bigaragara ko ikomeje kugira ubudahangarwa ku miti isanzwe iyivura.

Iyo miti ibiri ihangana na Malariya izatanga harimo uwitwa Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP), na Artesunate-pyronaridine (ASPY).

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Malariya muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable, yabwiye itangazamakuru ko iyo miti ari iyo kunganira iyari isanzweho.

Yagize ati: “Ni imiti ikoreshwa mu kuvura Malaria ariko yunganira iyo dusanzwe dukoresha ya Coartem. Ni imiti ibiri igomba gutangizwa muri uyu mwaka.”

Gutanga iyo miti ni imwe mu ngamba zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu kuvura Malariya ikomeje kwibasira abana n’abantu bakuru no kugira ubudahangarwa ku miti isinzwe iyivura mu bihugu bitandukanye.

Dr. Mbituyumuremyi, yavuze ko mbere yo gutangiza imiti mishya Leta y’u Rwanda yabanje gushyiraho amabwiriza yo kurwanya Malariya ndetse no guhugura abaganga ku bitaro byose byo mu gihugu.

Yavuze ko ubu hakurikiye guhugura Abajyanama b’Ubuzima n’abaganga bo mu bigo nderabuzima, bikajyanirana no gutumiza iyo miti, kugira ngo harangire guhugura abo bakozi na yo yagejejwe mu gihugu.

Dr. Mbituyumuremyi yahamije ko ubu hari imwe mu miti mishya yamaze kugezwa mu Rwanda mu cyumweru gishize, ikazakoreshwa bwa mbere mu bitaro aho abaganga bazajya bayandikira abarwayi bahawe imiti ya mbere ivura Malariya, ntiboroherwe.

Uwo muyobozi yavuze ko ubwo buryo bushya bwo gukoresha imiti mishya ivura Malariya buzatangira gukoreshwa muri Mata uyu mwaka ariko hari n’ubwatangiye gukoreshwa ku miti yamaze kugezwa mu gihugu.

Yagize ati: “Hari uburyo bubiri, hari uburyo bwo gukoresha iyo miti mishya, ikora mu gihugu hose itangwa n’Abajyanama b’Ubuzima n’abaganga, buri rwego ruzahabwa imiti itatu yo gutanga ni byo bizatangwa mu kwezi kwa kane, ariko mbere yaho umurwayi uvuwe Malariya ntakire twemerewe kumuha iyo miti ibiri mishyashya, ibyo byo biratangira gukora kuko iyo miti irahari yatangiye kugera mu gihugu.”

Yongeyeho ati: “Ubwo buryo bwatangiye ni ubwo gusimbura umuti wa mbere ku muntu wawuhawe ariko ntakire agahabwa umuti wa kabiri cyangwa uwa gatatu.”

RBC itangaza ko iyo miti yamaze kugezwa mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere, yatangiye kuyikwirakwiza mu gihugu hose, kugira ngo abaganga bayifashije mu kuvura Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda, haherewe ku bitaro.

RBC ivuga ko kuba Malariya igira ubudahangarwa ku miti, biterwa n’ibintu byinshi birimo kuba imiti iyivura imaze igihe ikoresha, kuba bamwe mu bayihabwa batayikoresha uko bikwiye n’ibindi.

Uko Malariya ihagaze mu Gihugu

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko Malariya imaze kubanyuka mu gihugu ku kigero cya 90%, hagati y’Umwaka w’Ingengo y’Imari 2016/2017 na 2023/2024, abayirwayi bavuye kuri miliyoni 4 n’ibihumbi 800 bagera ku bihumbi 620, kandi hakaba haranabayeho kubanyuka kw’imfu ziterwa na malariya ziva kuri 650 zigera ku bantu 67 muri icyo gihe.

Icyakora, nk’uko imibare ibigaragaza, ubwiyongere bukabije bw’abanduye Malariya bwagaragaye kuva muri Mutarama kugeza Ukwakira 2024 ugereranyije na Mutarama kugeza mu  Ukwakira 2023, bwazamutseho 45, 8%, abantu bayirwaye bageze ku 630 000 mu gihe cy’amezi 10 yo mu 2024 bavuye ku bantu 432 000 bari bayanduye mu 2023.

Inzego z’Ubuzima zitangaza ko Malariya ikomeje kwiyongera bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko yibasira abakora mu masaha y’ijoro, n’abandi bakora mu bishanga ahororokera imibu n’ahandi.

Malariaya kandi kandi ikomeje kwiyongera mu bice byegereye imipaka mu Turere twa Nyagatare, Bugesera na Gisagara.

You Might Also Like

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire January 6, 2025 January 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?