Ubwato bwa gisirikare bwa Amerika burimo kwerekaza mu burasirazuba bwo hagati, butwaye ibikoresho byo kubaka icyambu kireremba cy’agateganyo ku mwaro wa Gaza nk’uko igisirikare kibitangaza.
Ubu bwato bwitwa General Frank S Besson, bwahagurutse kuwa gatandatu ku kigo cya gisirikare kiri muri leta ya Virginia.
Bibaye mu gihe Perezida Joe Biden avuze ko Amerika izukaba icyambu cy’igihe gito cyo gufasha kugeza imfashanyo kuri Gaza iciye mu nyanja.
ONU yaburiye ko inzara muri Gaza imeze nabi kandi abana barimo gupfa bazize inzara ikabije.
Amerika n’igihugu cya Jordan ku cyumweru byatanze imfashanyo irekurwa iva mu ndege, aho amapaki 11,500 y’ibiribwa yamanukiye mu mitaka arimo umuceri, ifu, macaroni, n’ibiryo byo mu mikebe, nk’uko igisirikare cya Amerika kibitangaza.
Uburyo bwo kugeza imfashanyo muri Gaza n’indege cyangwa mu nzira y’ubutaka byabonetse ko bugoye kandi buteye impungenge.
Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi PAM ryahagaritse kujyana ibiribwa n’imodoka muri Gaza nyuma y’uko imodoka zayo zirashweho kandi zigasahurwa abantu bakahasiga ubuzima.
Gusa kuwa gatanu hari amakuru yavuze ko abantu batanu bapfuye bishwe n’iyi mfashanyo imanuka mu mitaka ubwo imitaka ya bimwe yananirwaga gufunguka neza maze bikamanuka nta rutangira bikagirwa ababitegereje.
Amerika yatangaje ko buriya bwato bwahagurutse “mu masaha atageze kuri 36” nyuma y’uko Biden atangaje iyo gahunda, nk’uko ishami rya gisirikare ry’ingabo za Amerika, US Central Command, ryabitangaje kuri X.
Ubwo bwato butwaye ibikoresho bya mbere byo kubaka ku nyanja icyambu kireremba kizajya kigezwaho inkunga y’ibiribwa igenewe Gaza.
Pentagon yavuze ko akazi ko kucyubaka gashobora gufata iminsi 60 bikozwe n’abasirikare 1,000 – kandi nta n’umwe muri bo ugeze ku butaka.
Imiryango ifasha inegura uwo mushinga wa Amerika ivuga ko abantu bababaye muri Gaza badashobora gutegereza icyo gihe cyose.
Hagati aho, ubwato bwikoreye imfashanyo ya toni 200 z’ibiribwa bwagombaga guhaguruka ku mwaro wa Cyprus ku cyumweru nimugoroba, nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.
Gusa byageze none kuwa mbere mu gitondo ubwo bwato bukiri ku mwaro butarahaguruka.
Ubu bwato bwitwa Open Arms ni ubw’ikigo gifasha cyo muri Espagne nacyo cyitwa gutyo. Ntabwo bizwi neza igihe bizagerera muri Gaza.
Ubusanzwe Gaza nta cyambu igira kandi umwaro wayo wose uriho amazi magufi cyane ku buryo bidakundira ubwato bunini kwegera Gaza.
Kiriya kigo cyo muri Espagne kivuga ko itsinda ryabo ririmo ryubaka inzira ntoya iva ku butaka ijya mu nyanja yanyuzwamo iyo mfashanyo ivuye ku bwato.
Icyo kigo kivuga ko imigambi yacyo yo gufasha “idafitanye isano” n’iy’icyambu kireremba Amerika iteganya kubaka.

Inzara nk’intwaro y’intambara?
Israel yashimye izo gahunda z’imfashanyo iciye mu nyanja ariko ivuga ko imfashanyo izajya ibanza kugenzurirwa muri Cyprus “bigendanye n’ibyo Israel yifuza.”
Abantu barenga 30,900 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira muri Gaza, nk’uko bivugwa na Hamas, kuva uyu mutwe nawo ugabye ibitero muri Israel byiciwemo abantu 1,200 abandi 253 bagatwarwa bunyago.
Ibihugu by’iburengerazuba byashyize igitutu kuri Israel ngo ifungure amayira y’ubutaka yo kugeza imfashanyo muri Gaza aho abantu ibihumbi amagana bageramiwe n’inzara.
Amakamyo amaze igihe yinjira aciye ku mupaka w’amajyepfo ya Gaza avuye mu Misiri, gusa ibindi bice byinjira muri Gaza byafunzwe na Israel ku buryo hashize amezi nta mfashanyo ihagera.
Abanyapalestina bagera ku 300,000 babayeho nta biribwa nta amazi babona, cyangwa babona bicye cyane, kandi inzobere yigenga ya ONU mu cyumweru gishize yashinje Israel “kwicisha inzara nkana abaturage ba Palestina muri Gaza.”
Yeela Cytrin, umujyanama mu by’amategeko w’intumwa za Israel muri ONU, yasubije “twamaganye ibirego ko Israel irimo gukoresha kwicisha abantu inzara nk’intwaro y’intambara” mbere yo gusohoka akagenda mu kwivumbura.