Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bavuze ko ubu buhinzi bwabahinduriye ubuzima kuko byatumye batura heza, barihira abana babo amashuri ndetse banafite ubwishingizi butandukanye bw’ubuzima.
Umurenge wa Kabatwa ni umwe muri 12 igize Akarere ka Nyabihu. Uturiye Pariki y’Ibirunga aho ubutaka buberanye neza n’ubuhinzi bw’ibireti.
Bamwe mu baturage bahakorera ubuhinzi bw’ibireti bavuga ko babukomora ku babyeyi babo kandi ko babukomeje kubera akamaro bubafitiye.
Umuyobozi wa Koperative KOAIKA y’Abahinzi b’Ibireti ba Kabatwa, Munyandekwe Jean de Dieu, yavuze ko ubuhinzi bw’ibireti bubafasha kurumbura ubutaka bwabo kubera gusimburanya ibireti n’indi myaka.
Yashimye ubufasha bahabwa na Leta muri ubu buhinzi bw’ibireti kuko butuma ubuhinzi bwabo burushaho kugenda neza, na bo bakiteza imbere.
Koperative y’Abahinzi b’Ibireti ba Kabatwa, KOAIKA, imaze igihe ikorera ubuhinzi bw’ibireti mu Murenge wa Kabatwa, igizwe n’abanyamuryango 1392 aho umubare munini ari uw’abagore ungana na 51% mu gihe abagabo ari 49%.
Uwimana Emmanuel