Abakorera ingendo z’ubwato mu Kiyaga cya Kivu bagaragaje ko gikeneye kugaragazwamo inzira bunyuramo kugira ngo hirindwe impanuka ziberamo z’ubwato bugonga ibibuye cyangwa imisozi bitagaragarira amaso bikirimo.
Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko mu Kiyaga cya Kivu harimo amabuye manini n’imisozi n’udusozi byose byarengewe n’amazi yacyo ku buryo bitagaragarira amaso y’abantu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, humvikanye inkuru y’impanuka y’ubwato bwifitemo hoteli bwitwa Kivu Queen Uburanga yabereye i Nyamasheke, aho ubu bwato bwagonze ikibuye buri kugenda mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Icyo gihe ubu bwato bwarasadutse amazi abwinjiramo imbere, buhagarika ingendo n’ibikorwa bya hotel byabukorerwagamo, kugeza magingo aya.
Munyaburanga Alain uyobora Sosiyete AfriNest yakoreye ubu bwato i Karongi ahitwa mu Icoza aho ifite uruganda rw’amato, avuga ko iyo mpanuka yatewe n’uko uwari ubutwaye atari azi ko icyo kibuye gihari.
Yagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hakwiye gucibwamo inzira cyangwa imihanda y’amato, kuko ngo iyo zibamo iyi mpanuka yari kwirindwa.
Ni igitekerezo n’icyifuzo asangiye n’abandi bantu bakora ubwikorezi bw’abantu n’abantu mu Kiyaga cya Kivu.
Turatsinze Hodari utembereza ba mukerarugendo n’abandi bantu mu Kiyaga cya Kivu, na we asanga izo nzira zikwiye kubamo, dore ko uretse amahugurwa bahawe kuri iyi ngingo, ngo ubundi buryo bakoresha ari ubwa kimeza mu kumenya ahari ibibuye binini n’imisozi mu kiyaga bagendeye cyane cyane ku kuba amazi yacyo asa n’urubogobogo iyo uyareba n’amaso, ibi bigatuma ahari iyo misozi n’ibibuye mu mazi babasha kuhakeka cyangwa kuhamenya.
Ku rundi ruhande uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha mu kumenya aho ibyo bibuye cyangwa imisozi biri ngo busa n’ubudakomeye.
Dr. Havugimana Emmanuel avuga ko no mu mazi magari nk’inyanja, ngo inzira z’amato ziba zirimo kandi bituma ababutwara bamenya aho baca n’aho batisukira. Yagaragaza ko no mu Kivu izi nzira zikenewe cyane ko zigaragazwa.
Impanuka y’ubwato bunini bwa Kivu Queen Uburanga isa n’iyatumye abantu batekereza ku kuba hashyirwaho inzira z’ubwato mu Kivu kubera ko bwose bunyura muri iki kiyaga bunyura aho bubonye.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Kivu ritangaza ko mu myaka itanu ishize impanuka y’ubu bwato bwa Kivu Queen Uburanga ari yo yonyine yabayeho itewe no kugonga ibuye. Bivuze ngo izindi mpanuka zabayeho si cyo cyaziteye uretse ko bidaha abantu umwanya wo kwirara.
Abatwara ubwato mu Kiyaga cya Kivu bo bagaragaza ko bakunze guhura n’izi mpanuka, ubwato bwakwangirika bakayikanikira bo ubwabo, bikarangira izo nkuru zitamenyekanye.