Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, avuga ko ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije gushoza intambara ku Rwanda.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA, cyatambutse tariki ya 5 Werurwe 2023, aho yagarutse ku musirikare uherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda, ubwo yinjiraga arasa ku Ngabo z’u Rwanda bikamuviramo kuhasiga ubuzima.
Ati “Bamwe mu basirikare baba bagerageza gushyira mu bikorwa imvugo z’urwango bashishikarizwa n’abayobozi babo, bababwira bati bariya ni abanzi bigatuma nabo bagerageza kuza kurasa no gushyira mu bikorwa ibyo baba basabwe”.
Mukuralinda avuga ko ibikorwa byo guhora bambuka umupaka ari ubushotoranyi bugamije gushoza intambara ku Rwanda, kuko bimaze kuba inshuro zirenga eshatu, ndetse n’indege zimaze kwambuka umupaka inshuro 3, hari n’ibindi bikorwa bakoze byo kurasa ku Rwanda.
Mukuralinda avuga ko Raporo za Komisiyo zishinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu byombi, zemeza ko abarasa baturuka muri Congo, ibi rero bikaba ari ibimenyetso byerekana ko icyo gihugu gishaka gushora u Rwanda mu ntambara, ariko ko rutagwa muri uwo mutego.
Ati “Icyo nabibutsa ni uko mu minsi ishize Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, ndetse ko umutekano wo ku mupaka ucunzwe neza, abaturage b’u Rwanda barinzwe neza n’ubwo hatabura abantu nka bariya bambuka baje kuwuhungabanya, ariko bikarangira babiguyemo”.
Yungamo ko Congo nyuma y’ubushotoranyi imaze igihe ikora, u Rwanda rukabyihorera, niramuka ishoye intambara ku Rwanda mu buryo bweruye ruzitabara.
Ikindi Mukuralinda yagarutseho, ni uko Itsinda rishinzwe kugenzura ibi bikorwa by’ubushotoranyi, ririmo ribisuzuma rikazatanga raporo y’uko ikibazo cyagenze n’uko uwo musirikare yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Avuga ko ubuyobozi bwa Congo budashyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, ahubwo ibyo yasinyiye mu nama ziba zateranye harebwa icyakorwa ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo, ihita ibihindura ugasanga ahubwo isohoye amatangaza avuga ibihabanye n’ibyo yemeye, ndetse n’ibyemerejwe mu nama.
Ku bijyanye n’uko umutwe wa M23 uzagirana ibiganiro na Congo, Mukuralinda avuga ko nayo ari intambwe nziza, ariko Congo yasabwe kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro yose irangwa muri iki gihugu.
Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda avuga ko rushyigikiye iyubahirizwa ry’amasezerano yashyizweho n’ibihugu byombi, mu nama yahuje abakuru b’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika by’Iburasirazuba (EAC), ndetse n’amasezerano ya Luanda.