Guhinduranya amazina ntibyakuyeho uwo ari we kuko nyuma y’imyaka ikabakaba 30 abuyera byarangiye atawe muri yombi akaba agiye imbere y’ubutabera yahunze iyo myaka yose.
Yatawe muri yombi ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iperereza ryimbitse ryamukozweho nk’umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru akomeje gukwirakwizwa mu bitangazamakuru agaragaza ko Kayishema yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Nyange muri Komini ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye mu 1961, ndetse izina yiswe n’ababyeyi ni Ukiliho yaje guhindura akiyita Kayishema.
Nyuma yo gusoza amashuri abanza n’ayisumbuye, Kayishema yabaye umwarimu mu myaka yo mu 1980.
Mu 1990, yagizwe Umuyobozi wa “Police Judiciaire” muri Komini ya Kivumu, inshingano yagumyeho kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga.
Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa muri Nyakanga 1994, Kayishema ari kumwe n’umugore, abana babyaranye na muramu we, bari mu bihumbi by’Abanyarwanda byahungiye muri Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubwo Ingabo za RPA zabohoraga u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abahoze ari abanyapolitiki, ingabo (Ex-FAR) n’Interahamwe bageze muri Zaire batangira kwisuganya mu nkambi no mu bindi bice barimo.
Ubuzima bwo gusembera bwaratangiye
Kayishema yari umwe mu mpunzi zabaye mu nkambi zo muri Congo mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho we n’umuryango we bahereye ku gucumbika i Kigoma.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1995, Kayishema n’umuryango we bimukiye mu nkambi y’impunzi ya Mtabila iherereye hafi ya Kisulu muri Tanzania, aho biyandikishije nk’impunzi ziturutse mu Burundi.
Kayishema yagumye mu Nkambi ya Mtabila kugeza mu mwaka wa 1998, ubwo yerekezaga muri Mozambique.
Muri icyo gihugu, Kayishema n’umuryango we bacumbitse mu nkambi ya Lichinga mu gihe cy’amezi make nyuma y’aho biyandikisha nk’impunzi mu nkambi ya Bobole iri hafi ya Maputo, Umurwa Mukuru wa Mozambique.
Nyuma y’aho Kayishema n’umuryango we bavuye muri Mozambique berekeza mu Gihugu cya Eswatini, basaba ubuhungiro aho biyandikishije nk’impunzi bacumbikirwa mu nkambi ya Malindza/Mpaka muri Gicurasi 1998.
Icyo gihe yatse ubuhungiro muri Eswatini yiyita impunzi y’u u Burundi mu mazina ya Fulgence Minani. Umugore we na we bivugwa ko yiyandikishije mu mazina y’amahimbano.
Akiri muri Eswatini, Kayishema yatangjye gukoresha imyirondoro yo muri Malawi aho yiyise Positani Chikuse kuko ari byo byamufashaga kwambuka akagera muri Afurika y’Epfo bimworoheye.
Taliki ya 21 Ukuboza 1999 ni bwo Kayishema yerekeje i Cape Town muri Afurika y’Epfo yigaragaza nk’impunzi y’u Burundi ku izina rya Fulgence Dende-Minani.
Hagati y’umwaka wa 1999 n’uyu munsi, yiberaga ahanini muri Afurika y’Epfo. Mu 2000, Kayishema yakomeje kwambuka umupaka w’Afurika y’Epfo n’uwa Eswatini ku myirondoro ya Chikuse agiye gusura umuryango we yasize muri Eswatini.
Mu 2001, Kayishema yahawe sitati y’ubuhunzi muri Eswatini ku myirondoro ya Fulgence Minani, anahabwa icyangombwa cyo cy’agateganyo cyo gutura nk’umuturage w’icyo gihugu.
Nyuma yaje no kubona sitati y’ubuhunzi no muri Afurika y’Epfo mu yandi mazina. Icyo gihe yari atuye i Cape Town aho yakoraga nk’umusekirite w’imodoka ku nyubako y’ubucuruzi ya Blue Route.
Kugeza mu 2006, Kayishema yongeye kwibaruza nk’impunzi akoresheje amazina Fulgence Dende-Minani yinjiriyeho muri icyo gihugu.
Hagati ya 2007 no mu mpera za 2008, Kayishema yakoresheje Pasiporo y’inshugurikano yanditseho Positani Chikuse, akajya akora ingendo nyinshi muri Mozambique, muri Eswatini n’Afurika y’Epfo.
Muri Werurwe 2009, Kayishema yasabye ndetse anahabwa Viza y’ubufatanye buhoraho akoresheje Pasiporo ya Malawi yanditseho amazina ya Malawi ari yo Positani Chikuse.
Ubwo ni bwo yagarutse kuba muri Afurika y’Epfo akomeza kuhaba kugeza ku wa Gatatu taliki ya 24 Gicurasi 2023, ubwo yatabwaga muri yombi n’Inzego za Leta y’icyo gihugu zifatanyije n’Urwego rwa IRMCT.
Mu 2015, yasabye kongererwa igihe cya Viza y’Ubukerarugendo muri Afurika y’Epfo nanone mu mazina ya Positano Chikuse.
Muri Mutarama 2017 na bwo yahawe sitati y’ubuhunzi mu izina rya Donatien Nibasumba nk’Umurundi, iyo sitati yongererwa agaciro k’imyaka ine mu 2020.
Yafashwaga n’abayobozi ba FDLR
Bivugwa ko muri ayo manyanga yose Kayishema yafashwaga n’abahoze muri Ex-FAR ndetse n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari barashegeshe uburyo bwo kubona sitati y’ubuhunzi muri ibyo bihugu bakoresheje ruswa.
Mu kuburizamo itabwa muri yombi rye, bakomeje gutanga amakuru apfuye kuri uyu mugabo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’Afurika y’Epfo. Abo bayobozi ba FDLR ni na bo bahaga Kayishema amafaranga menshi mu yo yabaga akeneye bikekwa ko bayakuraga mu bucuruzi butemewe uwo mutwe wijandikamo.
Ifatwa rya Kayishema rishimangira ko uko wakwiyoberanya kose udashobora guhunga uwo uri we n’imirimo wakoze igomba kuguherekeza kugeza uvuye mu mubiri.