Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ubuzima: Kimwe cya kabiri cy’abatuye Afurika bashobora kuzaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije muri 2035
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Ubuzima: Kimwe cya kabiri cy’abatuye Afurika bashobora kuzaba bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije muri 2035

igire
igire Yanditswe March 5, 2023
Share
SHARE

Impuguke mu by’ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n’ubwiyongere bw’umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y’indwara nyinshi zitandura zitera 44% by’imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n’umubyibuho ukabije..

Uwamwezi Florence avuga ko mu myaka 4 ishize yashoboye kugabanya ibiro bisaga 25 nyuma yo kugirwa inama kenshi ko arimo kwikururira indwara zitandura. Akimara kubigeraho yifatanyije na bagenzi be bahuje ikibazo ku buryo birimo gutanga umusaruro nk’uko abisobanura.

Muri gahunda ya siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri mu byibanzweho nk’uko byasobanuwe na Alphonse Mbarushimana umukozi ushinzwe ibikorwa muri Sosiyete Sivile irwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance).

Imirire nayo iri mu bitera ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’ibiro nyamara kurya neza bidasaba amikoro ahambaye nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu mirire no kuboneza imirire Anastasie Mukakayumba.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’ibiro bikabije cyikubye inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.

Ku rwego rw’isi, abasaga Miliyari imwe bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ndetse hari impungenge ko bitarenze mu 2035, kimwe cya kabiri cy’abayituye bazaba bafite umubyibuho ukabije. Dr. Githinji Gitahi uyoboye Umuryango Nyafurika mu by’ubuzima AMREF yemeza ko umubyibuho ukabije ari ikibazo cya Afurika.

“Ni ikibazo gikomeye cyane kuko turimo kubona umubyibuho ukabije wiyongera, tuzi neza kandi twemera ko mu myaka yindi 10, abangana na 50% by’abatuye Afurika bazaba bafite umubyibuho ukabije kandi iki ni ikibazo gikomeye kuko bivuze ko indwara zitandura ziziyongera kuko umubyibuho uzana n’indwara z’umutima, diabete n’izindi ndwara nk’izo kandi muzi neza ko zikenera ikiguzi cy’ubuvuzi kiri hejuru imiryango itakwigondera kuvuza ndetse n’umuzigo ku rwego rw’ubuvuzi.”

Raporo ku bijyanye n’imirire ya 2020 (Global Nutrition Report 2020) yagaragaje ko mu Rwanda igitsinagore bangana na 11.5% bari hejuru y’imyaka 18 bafite umubyibuho ukabije. Abagabo ni 2.5% naho abana bari munsi y’imyaka 5 ni 1.1%.

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire March 5, 2023 March 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?