Uganda: Abakandida bifuza guhanganira ku mwanya wa Perezida bashyikirije komisiyo y’amatora imikono yabo mbere y’amatora ya 2026

igire

Urugendo rwo gushaka kwiyamamariza ku  mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’ubutaha rikomeje kwiyongera kuko abashaka gihatanira kwiyamamariza kuri uyu mwanya  batangiye kugeza kuri komisiyo  y’amatora  (Electoral Commission) (EC) imikono y’ababashyigikiye basabwa.

Nk’uko amabwiriza ya komisiyo y’amatora muri iki gihugu  abivuga, abifuza kwemerwa kwiyamamariza ku mwanya wa  perezida bose bagomba gukusanya nibura imikono y’ababashyigikiye 9,800 mu turere nibura 98 kandi bagatanga impapuro z’itora zuzuye bitarenze tariki ya 10 Nzeri 2025.

Ishyaka rya National Unity Platform (NUP) ryashyikirije ku mug aragaro amazina y’abayoboke b’ishyaka ryabo, umukandida  Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine.

Umunyamabanga Mukuru wa NUP, David Lewis Rubongoya, yashyikirije imikono ku cyicaro gikuru cya EC i Kampala, avuga ko ishyaka rye ryabonye inkunga irenze iyasabwaga.

Rubongoya yagize ati “Turashimira cyane abaturage benshi banze ubwoba no gukangishwa kugira ngo bashyigikire izi  mpinduka”.

Mu bandi bantu bifuzaga guhatanira kumwanya w’umukuru w’igihugu barimo Wycliffe Kasaijja w’imyaka 24 y’amavuko, wiga ibijyanye n’ubucuruzi muri Kampala International University, yashyikirije impapuro ze zo kwiyamamaza n’amazina y’abamushyigikiye, avuga ko yakusanyije abantu 11.000 bo mu turere 110 twose twa Uganda. Kasaijja yasobanuye ko iki gikorwa ari “igiteye impungenge kandi gihenze”, avuga ko abaturage basaba amafaranga yo gusinya no kuba imihanda itameze neza, aho ibiciro birenga miliyoni 80 z’amashilingi”

Abantu bose bifuzaga kubigeraho si ko babigezeho kuko nka Richard Tukamwesigye w’imyaka 24 y’amavuko, yanzwe na komisiyo y’amatora  kubera ko yari yasubije impapuro z’itora adafite ibaruwa isabwa.

Tukamwesigye, wari wakusanyije imikono igera ku 110 muri buri ntara 99 yasuye, yasezeranyije ko azagaruka nyuma yo gukora inyandiko yabuze kugira ngo atangire ku mugaragaro kwiyamamariza kuba perezida.

Nk’uko biteganywa n’ingengabihe  y’iyi komisiyo, amatora y’umukuru w’igihugu azaba ku itariki ya 23-24 Nzeri, mu gihe amatora y’abadepite azaba ku itariki ya 15-16 Ukwakira.

Umwanditsi: BIGENIMANA Didier

Share This Article