Uganda Airlines yatangije ingendo za buri munsi za Kigali – Entebbe

igire

Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines yatangiye ingendo za buri munsi zihuza Umujyi wa Kigali n’uwa Entebbe muri Uganda, mu rwego rwo koroshya ubuhahirane, ubukerarugendo n’ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ibirori byo gutangiza izi ngendo byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, byitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, abahagarariye ibigo bitegura ingendo, abakora mu bukerarugendo n’abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko gutangiza ingendo zihuza Kigali na Entebbe byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’umubano ukomeye usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati: “Ingendo zihuza Kigali na Entebbe zari zimaze igihe zikenewe, bitewe n’umubano ukomeye ibihugu byacu bifitanye mu by’ubukungu, imibereho n’umuco. Kigali ni kimwe mu byerekezo by’ingenzi kuri twe.”

Yakomeje avuga ko gushyiraho ingendo za buri munsi ari intambwe igamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kuwubyaza umusaruro.

Ati: “Gutangiza ingendo za buri munsi ni icyemezo kigamije koroshya ubufatanye bw’ibihugu byacu. Uretse guhuza imijyi ibiri, izi ngendo zinahuza Kigali n’ibindi byerekezo byacu muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi, binyuze muri Entebbe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibibuga by’Indege mu Rwanda (Rwanda Airports Company – RAC), Charles Habonimana, yavuze ko izi ngendo nshya zizagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byombi, cyane cyane mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ingendo z’abaturage.

Yagize ati: “Iyi nzira nshya y’indege izaha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo, inoze imikoranire ndetse inaborohereze kugera ku byerekezo bitandukanye.

“Izi ngendo kandi zizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.”

Habonimana yijeje ko RAC izakomeza gutanga serivisi zinoze kandi ziri ku rwego rwo hejuru, hibandwa ku mutekano w’indege n’abagenzi.

Yavuze ko intego ari ugukomeza kunoza serivisi kugira ngo buri mugenzi agire urugendo rwiza, rwizewe kandi rumworoheye.

Uganda Airlines isanzwe ikorera ingendo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no ku yindi migabane, mu gihe ikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo no kongera ibyerekezo iganamo.

Kigali ibaye icyerekezo cya 18 iyi sosiyete ikoreramo ingendo, nyuma y’uko iherutse gutangiza ingendo zerekeza i Accra muri Ghana, ku wa 27 Ukwakira 2026.

Share This Article