Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Uganda: Bus ya Jaguar yari ivuye i Kigali yakoze impanuka batatu barimo n’uyitwaye barapfa.
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

Uganda: Bus ya Jaguar yari ivuye i Kigali yakoze impanuka batatu barimo n’uyitwaye barapfa.

igire
igire Yanditswe August 14, 2023
Share
SHARE

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023, Nibwo imodoka iri mu bwoko bwa Jaguar yaturukaga mu Rwanda yakoze impanuka ipfiramo abantu batatu.

Amakuru avuga ko, iyi mpanuka yabaye yatewe nuko imodoka yari yarenze umuhanda ubwo yari mu gace ka Kajumiro , ku muhanda wa Maddu-Ssembabule wo mu karere ka Gomba.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu batatu baguye mu mpanuka ya bisi y’ikompanyi itwara abagenzi ya Jaguar, yari ivuye mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Umuseke ,galaxyfm yo muri Uganda, Bivuga ko abaguye mu mpanuka ari umushoferi wayo witwa David Asiimwe, n’abandi bantu babiri, abandi umunani barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Michael Kananura, kuri iki cyumweru yatangaje ko abakomeretse bihutanywe ku kigo nderabuzima, Maddu Health centre III.Ni mu gihe imirambo yo yajyanywe mu buruhukiro bw’iBitaro bya Gomba.

Umuvugizi wa Polisi yongeyeho ko iyi bisi yahise ijyanwa kuri sitasiyo yayo ya Kanoni, kugira ngo ikorererwe  igenzura mu gihe icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Kugeza ubu ntibiratangazwa niba hari abanyarwanda baba baguye cyangwa bakomerekeye muri iyo mpanuka.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire August 14, 2023 August 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?