Amerika yemeranyije n’ibihugu bya Uganda na Honduras amasezerano yo koherezayo abimukira baba muri icyo gihugu cyo ku mugabane wa Amerika ya ruguru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
CBS dukesha iyi nkuru ivuga ko Uganda yemeye kwakira umubare utaramenyekana w’abimukira b’Abanyafurika n’Abanyaziya bari barasabye ubuhungiro ku mupaka wa Amerika na Mexique, mu gihe Honduras izakira abandi bantu binjiye muri Amerika bavuye mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyesipanyole.
Icyo gikorwa kiri muri gahunda y’ubutegetsi bwa Donald Trump ugamije kugerageza gushaka ibihugu byinshi byemera kwakira abimukira baba muri Amerika ntabyangombwa bafite byo kubayo.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu banenga iyi politiki, bavuga ko abimukira bashobora gushyirwa mu kaga ko koherezwa mu bihugu bashobora kugiriramo ibyago.
CBS ivuga ko hashingiwe kuri ayo masezerano, Uganda yemeye kwakira abimukira badafite ibyaha bakurikiranweho, ariko ntibiramenyekana neza umubare icyo gihugu kizakira.
Ni mu gihe, Honduras yemeye kwakira abimukira mu gihe cy’imyaka ibiri, barimo n’imiryango ifite abana, icyakora amasezerano agaragaza ko ishobora no gufata icyemezo cyo kwakira abandi benshi.
Kugeza ubu, nibura ibihugu bigera kuri cumi na bibiri byamaze kwemera kwakira abimukira baturutse muri Amerika.
Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Paraguay hagamijwe “gufatanya mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
White House nayo ikomeje gushaka ubufatanye n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, aho u Rwanda rwavuze mu ntangiriro z’uku kwezi ko ruzakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri Amerika.
Mu kwezi kwa Kamena, Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwafunguye inzira yo kureka Trump akongera gusubiza abimukira mu bindi bihugu bitari aho bakomoka, atabahaye umwanya wo kugaragaza ibyago bashobora guhura na byo.
Icyo gihe, abacamanza Sonia Sotomayor, Elena Kagan na Ketanji Brown Jackson bitandukanyije n’abandi kuri uwo mwanzuro, bawita “ikoreshwa ry’ububasha mu buryo bukabije.”
Impuguke za UN mu by’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu nabo bavuze ko ubwo buryo bwo kohereza abimukira mu gihugu kidafitanye isano n’inkomoko yabo gishobora kwica amategeko mpuzamahanga.