Mu gihe Isi yose yari yumijwe n’amakuru yavugwaga ku Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni, ubukungu bw’igihugu buri munsi ya zeru, icyizere cyo kubaho kiri ku myaka 28, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yatangiye kureba ibishoboka byakura Igihugu mu kangaratete.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakomoje ku buryo ubukerarugendo butabatengushye nyuma y’imyaka ikabakaba 30 ishize bubonwe nk’isoko yo kuzahura Igihugu.
Yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abakora mu rwego rw’Ubukerarugendo ku Isi (WTTC) ya 23 iteraniye i Kigali, ikaba ari yo ya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.
Ashimira ubutobozi bw’Ihuriro WTTC, akanasobanura impamvu iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda n’Afurika muri rusange, Perezida Kagame yagize ati: “Reka nsobanure impamvu iki gikorwa gifite igisobanuro gikomeye kuri twe. Hafi mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe byijimye kurusha ibindi, aka ni agace abantu bahungaga ibibazo biteye ubwoba Isi yose yirengagije, ariko twiyemeje kudaheranwa n’amateka.
Ibyo byari bisobanuye kubaka Igihugu aho Abanyarwanda bose baba mu mahoro kandi bafite agaciro. Hejuru y’ibyo twatekerezaga u Rwanda aho buri wese ku Isi yakwifuza kugenderera. Uko ni ko ku ikubitiro twabonye ubukerarugendo nk’umusemburo w’ingenzi w’iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo kandi ntibwadutengushye.”
Yakomeje avuga ko buri mwaka u Rwanda rwakira abashyitsi benshi baje kwishimira ibyiza nyaburanga n’ibindi rwihariyeho, baje mu bikorwa bya siporo, cyangwa bitabiriye inama mpuzamahanga.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) igaragaza ko mu mwaka wa 2022wonyine, u Rwanda rwakiriye abashyitsi b’abanyamahanga barenga miliyoni 1.1, barimo 60% baturutse mu bihugu by’Afurika.
Muri abo kandi harimo 47.5% bari baje kureba amahirwe y’ubucuruzi, na byo bikaba bitanga amahirwe y’uko u Rwanda ruzagera ku ntego yo kuba icyerekezo cy’ishoramari muri Afurika.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Aya ni amahirwe akomeye n’icyizere tudafata nk’ibisanzwe. Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bigize igice kinini cy’ingamba twihaye mu kubaka ahazaza harambye. Twanejejwe n’uko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu Murage w’Isi.
Nanone kandi turimo gushora imari mu bikorwa remezo n’ubumenyi bwo kwakira ibikorwa bya siporo bikomeye ku Isi, nka Shampiyona Nyafurika y’umukino wa Siporo muri Afurika (BAL).”
Perezida Kagame yanakomoje ku buryo urwego rw’ubukerarugendo rwongeye kwiyubaka nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyari cyabuhungabanyije bikomeye, aboneraho no gushimangira ko muri Afurika igiciro gihanitse cy’ingendo zo mu kirere kikiri imbogamizi.
Yagaragaje icyo u Rwanda rukomeje gukora mu gukuraho inzitizi zatuma Abanyafurika batabasha gusura ibyiza byarwo cyangwa kuba baza kuhakorera no kuhatura bibaye ngombwa.
Yagarutse ku buryo kuri ubu nta muturage w’Afurika usabwa Visa aje mu Rwanda, kandi ngo hari n’abandi bo mu bihugu byinshi bakomeje kuzikurirwaho.
Ati: “Reka tureke kwibeshya! Buri Munyafurika ashobora gutega indege aza mu Rwanda igihe cyose abishakiye, kandi ntacyo azishyuzwa kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu. Ntidukwiye kubura icyerekezo cy’isoko rusange ry’umugabane wacu.”
Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku bufatanye mpuzamahanga bukenewe, ari na yo mpamvu u Rwanda rwishimira kwakira Inama nk’izi zihuza abafatanyabikorwa biteguye kugira uruhare mu gutegura ahazaza harambye h’Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa WTTC Arnold Donald, yashimye ukwiyemeza k’u Rwanda mu kwimakaza ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ashimangira ko ari urugero rwiza ku Isi yose.
Ubuyobozi bwa WTTC kandi bwaboneyeho no gushimira intambwe imaze guterwa n’u Rwanda muri urwo rwego kuri ubu rumaze guha akazi gahuraho abasaga 200,000 mu gihugu, ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo bukaba bukomeje kwiyongera, n’amadovize yinjira mu gihugu akarushaho kwinjira.
Abafashe ijambo bose kuri uyu wa Kane, bahurije ku kuba Isi ikeneye gutegura ahazaza h’ubukerarugendo bubonwamo amahirwe akomeye mu guhindura icyerekezo cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage.