Ukraine igomba kumva ubusabe bwa Putin kugira ngo intambara ibe yahagarikwa

igire

Ku wa Mbere tariki 18 Kanama 2025, Perezida Trump, yakoranye inama na Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, ndetse n’abategetsi batandukanye bavuye mu Burayi.

Iyi nama yitabiriwe n’abategetsi b’i Burayi barimo Sir Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, Umuyobozi w’u Budage, Friedrich Merz, Mark Rutte uyobora NATO, Perezida wa Finland, Alexander Stubb na Ursula von der Leyen uyobora Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi.

Ingingo nyamukuru yaganirwagaho muri iyi nama yari ugusuzumira hamwe ikibazo cy’intambara imaze irenga imyaka ihanganishije Ukraine n’u Burusiya, n’uko yahagarikwa.

Iyi nama yabaye nyuma y’iminsi itatu gusa Perezida Trump ahuye na Vladimir Putin w’u Burusiya i Alaska.

Bimwe mu byavuye mu nama yahuje Trump, Zelenskyy n’abategetsi b’ u Burayi ni uko mu byumweru bibiri biri imbere hazaba inama izahuza Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Mu kiganiro Zelenskyy yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko yiteguye guhura na Putin mu buryo ubwo ari bwo bwose.

 

Abayobozi b’u Burayi bari baherekeje Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine 

Ikindi cyaganiriweho muri iyi nama ni uko aba bayobozi bemeranyije gukomeza gushyigikira Ukraine kugira ngo umutekano wayo usigasirwe.

Perezida Zelenskyy kandi, yanavuze ko ibiganiro byo ku wa Mbere byarimo umushinga wo kugura intwaro za Amerika zifite agaciro ka miliyari $90, binyuze mu nkunga y’u Burayi, nk’igice cyo kwishingira umutekano w’iki gihugu.

Mu kugerageza kumva neza icyo abasesenguzi mu bya politiki bavuga kuri ibi biganiro bisa n’ibitageze ku mwanzuro wari witezwe, twegereye umusesenguzi Aimé Iyamuremye, atugaragariza ko Ukraine n’u Burusiya bakwiye kumva icyo ari cyo cyose Putin asaba.

Yagize ati “Kugira ngo intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibe yahagarikwa, byaterwa ni uko Zelensky n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bazitwara. Ukraine igomba kwemera ko Crimea iguma ku Burusiya ndetse na Donbas bakayigabana, ntijye muri NATO, ndetse ingabo zayo ntizemererwe kwitoreza hamwe n’iza NATO, nibwo bishoboka ko hagira ikigerwaho mu guhagarika intambara.”

Ku ruhande rw’u Burayi buri inyuma ya Ukraine, Aimé agaragaza ko, bagomba gufasha Zelenskyy kumva neza ibyo asabwa na Putin, ndetse ntibahirahire bategura gukora igitandukanye n’ibyo asaba.

Share This Article