Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ukraine ikomeje kurasa misile zakorewe mu Bwongereza no mu Ubufaranza ku Burusiya
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ukraine ikomeje kurasa misile zakorewe mu Bwongereza no mu Ubufaranza ku Burusiya

igire
igire Yanditswe November 21, 2024
Share
SHARE

Kuri uyu wa gatatu, Ukraine yarashe Misile za Storm Shadow zakozwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa mu Burusiya ku nshuro ya mbere, nk’uko byatangajwe na igisirikare cy’u Burusiya, nyuma y’umunsi umwe Ukraine irashe misile za ATACMS zakozwe na Amerika mu Burusiya.

Ukraine yakoresheje misile yahawe n’Ubwongereza mu butaka bw’Uburusiya byemejwe nk’uko umuyobozi utashatse ko imyirondoro ye itangazwa yababwiye Reuters.

Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza na byo byatangaje ko hakoreshejwe misile zirasirwa ku bwato kuri uyu wa gatatu.

Minisitiri w’ingabo muri Ukraine, Rustem Umerov yanze kwemeza cyangwa guhakana ikoreshwa rya misile zakozwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Igihe Umerov yabazwaga niba Ukraine yarakoresheje misile za Storm Shadow irasa mu Burusiya, yagize ati: “Dukoresha uburyo bwose bwo kurengera igihugu cyacu, bityo ntituzajya mu magambo arambuye, ariko twohereje gusa ko dushoboye kandi dushobora gusubiza”.

Umerov yongeyeho ati: “Tuzarengera kandi dusubirishe imbaraga m’uburyo bwose bushoboka.”

Ku wa gatatu,urubuga rw’igisirikare cy’Uburusiya rwashyize hanze amafoto agaragaza uduce twa misile za Storm Shadow, avuga ko misile zigera kuri 12 zarashwe mu karere ka Kursk mu Burusiya.

Nk’uko urubuga rw’Uburusiya rubitangaza ngo iki gice cyafotowe kigaragaza aho izi Storm Shadow yafatiwe mu mudugudu wo mu Uburusiya wa Marino, uri ku birometero 35 uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Ibice biri ku ifoto byemejwe ko byaturutse kuri misile ya Storm Shadow bikaba byaremejwe n’inzobere mu by’intwaro Trevor Ball, wahoze ari umutekinisiye mukuru w’ibisasu biturika mu ngabo z’Amerika, wasuzumye iyo shusho kuri CNN.

Video yashyizwe kuri Telegram, yagenzuwe kandi igakorwa na CNN, yerekana ibisasu bigwa mu mudugudu wa Marino w’Uburusiya kuri uyu wa gatatu.

Ubwongereza n’Ubufaransa byahaye Ukraine  misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow kugira ngo Ukraine izikoreshe imbere mu gihugu.

Izi Misile zifite ubushobozi bwo kugera muri kilometero 155 zikaba ziri munsi ya ATACMS z’Abanyamerika zo zishobora kuraswa muri kilometero 186

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire November 21, 2024 November 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?