Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, azi neza ko intambara atariyo izakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Gihugu cye, ariko yananiwe kwigobotora ibitekerezo by’abamujya mu matwi bamwumvisha ko adakwiye kwemera kuva ku izima.
Ni bimwe mu byo Umukuru w’Igihugu aherutse gutangariza CNN, ariko abashinzwe itumanaho mu biro bye bakaba bagaragaje ko harimo amakuru yagoretswe kugira ngo bihwane n’umurongo w’iki kinyamakuru.
Perezida Kagame, muri iki kiganiro yagarutse ku bafatanyije na FARDC kurwanya M23 aho agira ati, “Umutwe wa FDLR, ukorana kandi ugafashwa na bimwe mu bihugu byo mu Karere. Ntabwo bagambiriye guhashya inyeshyamba za M23 zigizwe n’abakongomani, ahubwo umugambi wabo ni ugutera u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho, kandi ibyo babyivugiye ku mugaragaro.”
Yongeraho ati, “Ese haba hari abatekereza ko u Rwanda rwakwicara rugategereza ko rugabwaho ibitero? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo nta kibazo biteye rwose”.
Perezida Kagame avuga ko ashyigikiye umudendezo w’ibindi bihugu, kandi ko bisobanuye ko n’umudendezo w’u Rwanda ukwiye kubahwa.
Agira ati, “Nta mudendezo w’Igihugu urusha agaciro uw’ikindi, iryo ni ihame ntakuka”.
Perezida Kagame asobanura ku myumvire y’Umuryango mpuzamahanga inenga u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa CNN ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka isaga 30 mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi Umuryango mpuzamahanga wagishoyemo akayabo ka za miliyari z’amadorari ya Amerika ntibigire icyo bitanga.
Agira ati, “Ubu se hariyo mutekano nyabaki? Kunenga u Rwanda ni uburyo bahisemo bwo kwivana mu isoni, baterwa n’akaga bateje kubera inyungu zabo, bakaba barabuze uko bazikuramo mu gihe ibintu bikomeje kubazambana mu Karere”.
Perezida Kagame avuga ko ubundi ikibazo cyumvikana kandi cyoroshye kubonerwa igisubizo, ahubwo abantu aribo bacyumvikanisha ku bundi buryo kugira ngo kitabonerwa umuti, yewe n’abantu bajijutse, b’abahanga rwose bananiwe kumva ikibazo mu myaka 30 ishize.
Agira ati, “Ntekereza ko ntamuntu wishimiye intambara. Sintekereza ko na Perezida Tshisekedi ubwe yishimiye intambara, ariko hari abayimushyigikiyemo bamugiye mu matwi, bamwumvisha ko agomba kurwana, iyo batamujya mu matwi, byashobokaga cyane ko yumva ikibazo no kugerageza kugishakira umuti, bityo agashyira imbaraga mu gushaka amahoro”.
Perezida Kagame avuga ko we arajwe ishinga no kwirinda , no gukumira ibyago bishobora kwaduka kubera ibibera muri Kongo, kandi akurikiranira hafi Igihugu cye kugira ngo kitavogerwa, mu gihe Tshisekedi we ahugiye mu bimutesha agaciro kubera gukomera ku mitekerereze iciriritse kwe, nyamara ibyo ngo ntaho byamugeza nta n’aho byageza Igihugu.
Agira ati, “Ntabwo wayobora Igihugu ngo uteze akaduruvayo mu Karere wishingikirije imitekerereze iciriritse. ikiraje ishinga u Rwanda ni ukwirinda ubwacu.
Mu bwenge bwacu tuzi neza ko nta wundi uzaturinda usibye twe ubwacu, twarabibonye mu 1994, niyo mpamvu twashyize imbaraga mu kubaka inzego zacu z’Umutekano, n’igisirikare, naho abandi bazakomeza bavuge”.