Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTÉ) igaragaza ko umuntu warwaye virusi ya Marburg ashobora gukira ariko virus ntishire mu mubiri neza ahubwo igakomeza kwihisha cyane cyane mu masohoro y’abagabo ndetse no mu mboni z’amaso, mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina akaba yayanduza mugenzi we.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye abantu kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu uwo ari wese wagaragayeho Marburg mu gihe atarakira neza kuko iyi virusi ishobora kwihisha amezi arenga atatu mu masohoro.
Ni mu gihe ku bagore ishobora kuguma mu mashereka ndetse kuri bose ikaba yakomeza kwihisha mu macandwe n’inkari.
Minisitiri Dr Nsanzimana yasabye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina n’uwagaragayeho Marburg kugeza akize neza cyangwa bakingira mu rwego rwo kwirinda ibindi byago.
Yagize ati: “Abamaze gukira Marburg bashobora gukomeza kugira iyo virusi yihishe cyane nko masohoro y’abagabo ndetse no mu mboni y’jisho, abakize tubabwira ko batagomba gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugeza igihe bya bipimo bya nyuma bigaragaje ko virusi yashizemo burundu.”
Yagaragaje ko abakize bakomeza gukurikiranwa mu byumweru bibiri bikurikirana ndetse bagapimwa ibipimo bibiri ku buryo hagati y’igipimo cya mbere n’icya kabiri hacamo amasaha 72.
Yavuze ko bakomeza gukurikiranira hafi abarwaye kugira ngo hirindwe ibindi byorezo byagaragara.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasabye buri wese kwirinda imibonano mpuzabitsina kugira ngo icyorezo gikumirwe.
Ati: “Nshobora kuba narakize Marburg barambwiye ngo sinzakore iyo mibonano mpuzabitsina idakingiye ariko njye simbyiteho nkaba nashyira undi mu kaga biba byiza umuntu yimenye akabwira n’abandi. Niba ufite uwo mwashakanye cyangwa inshuti yawe uziko yari aherutse kurwara cyangwa atarakira neza agashaka kubirengaho ushobora kumubwira uti buretse ubanze ukire neza utaza guteza ikindi cyorezo cyangwa nkaba naguhuhura.”
Nubwo bimeze bityo ariko kuri benshi iyo virusi ikira mu gihe cy’amezi atarenze atatu ariko hari na bamwe ishobora kumara n’umwaka itarashiramo burundu.
Kuva Marburg yagaragara mu Rwanda mu mpera za Nzeri uyu mwaka imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15, abakize ni 49, abakirwaye ni 2 mu gihe abamaze gikingirwa ari 1.700 biganjemo abakora abakora mu birombe ari na ho haba uducurama twinshi twayizanye.
Abakora mu nzego z’ubuvuzi ndetse n’abakora ku mipaka bafite ibyago byinshi byo kwandura.