Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.

Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa
Itangazo Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga riragira riti “Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko ubu umuhanda RN 11, Muhanga – Ngororero – Mukamira ari nyabagendwa”.
Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira akunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura, aho amazi n’ibyondo bituruka mu misozi byiroha mu muhanda bikawufunga, hakiyongeraho no kuridukirwa n’inkangu kubera imikingo iwugize ifite ubuhaname burebure.

Uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.