Amakuru amaze gutangazwa na Laurence Kanyuka Umuvugizi w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23, ni uko Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo haha hagabwe igitero cya dorone cyahitanye abantu batatu.
Ihuriro AFC/M23 rishinja Ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba igitero mu Mujyi wa Goma ahagana mu rucyerera.
Iki gitero cyahitanye abantu batatu barimo n’umunyamahanga wakoreraga Umuryango Mpuzamahanga mu Mujyi wa Goma, cyakozwe ahagana saa kumi n’imwe nkuko byemejwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23.
Amakuru , ni uko mu gitero cyagabwe na Leta ya Congo cyahitanye Umufaransa, Karine Buisset, wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muturage ukomoka mu Bufaransa, yari acumbitse mu nzu ya Christine Guinot utari mu Mujyi wa Goma ubwo iki gitero cyagabwaga.
