Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwashyikirije imiryango 172 imfunguzo z’inzu 310 ku nzu 688 zarangiye kubakwa mu Mudugudu wa Mpanzi mu Murenge wa Gitega.
Ibyishimo byari byose kuri Mukamana Fausta umwe mu mubatujwe mu nzu nshya 688 zuzujwe mu muri uwo Murenge wa Gitega.
Ni ibyishimo asangiye na benshi bari bamaze gushyikirizwa imfunguzo z’inzu zabo.
Ni inzu zubakwa aho abaturage bari basanzwe bahafite inzu,bityo Umujyi wa Kigali ukabakodeshereza aho baba batuye mu gihe bategereje kongera guhabwa inzu nshya bashingiye ku igenagaciro ry’imitungo yabo, noneho inzu zisigaye zigahabwa abandi batishoboye.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya avuga ko hari ibyashingiweho kugira ngo abatujwe murizo nzu zose hamwe 793 bahabwe ibyangombwa by’izo nzu.
Umujyi wa Kigali ngo urateganya gukomereza mu bibanza byegereye uyu mudugudu wa Mpazi mbere yuko bakomereza ahandi muri Nyagatovu.
Izo nzu 688 zatashywe uyu munsi zubatswe ku butaka bwari butuweho n’imiryango 111, ahandi ni ahari hatuye indi miryango 7 niho hubatswe agakiriro, ahandi hari hasanzwe hari imiryango 20 niho hubatshwe isoko ryaho naho indi miryango 34 yari munsi y’umuhanda ahaguye umukingo.