Umujyi wa Kigali watangaje ko abacuruzi baha ibisindisha abana batujuje imyaka y’ubukure, abakomeza guhata inzoga umuntu bigaragara ko yasinze cyane, utubari dukora tutujuje ibisabwa, abakorera ibirori mu ngo bizwi nka House Parties n’abandi bakora ibikorwa bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bukabije, bagiye gutangira guhanwa mu buryo bukomeye.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu imyitwarire ikwiye kubaranga mu bihe by’imyidagaduro, cyane cyane muri ibi bihe by’amakonji menshi ndetse n’ibiruhuko by’igihembwe cya gatatu cy’’amashuri nk’uko byagarutsweho n’Umujyi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine.
Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko igiye gukoresha ingamba z’umwihariko mu guca by’umwihariko ubusinzi bukabije, bigaragara ko butangiye kuba bwinshi mu rubyiruko.