Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umujyi wa Rwamagana watangiye ubufatanye n’uwa Shangsha mu Bushinwa 
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Umujyi wa Rwamagana watangiye ubufatanye n’uwa Shangsha mu Bushinwa 

igire
igire Yanditswe July 2, 2023
Share
SHARE
Umujyi wa Rwamagana watangiye ubufatanye n’uwa Shangsha mu Bushinwa 
Umujyi wa Rwamagana wo mu Ntara y’Iburasirazuba watangiye ubufatanye bwihariye n’Umujyi wa Shangsha ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Hunan mu Bushinwa. 
Ubwo bufatanye bwashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu taliki ya 1 Nyakanga 2023 ubwo Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa n’Ubuyobozi bw’uwo Mujyi byashyiraga umukono ku masezerano abushimangira.

Ayo masezerano y’ubutwererane bwihariye butangijwe hagati y’imijyi yombi, agamije kongera ubufatanye bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’inganda, ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Umujyi wa Shangsha ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Hunan ukaba ari na wo munini muri iyo Ntara. Uza ku mwanya wa 17 mu mijyi ituwe cyane y’u Bushinwa aho ubwawo ufite abaturage barenga miliyoni 10.

Mu mwaka wa 2012, uyu mujyi washyizwe ku mwanya wa 13 mu mijyi minini ifite umuvuduko wihuta mu iterambere, ukaba waranamamaye mu birebana n’uburyo bugezweho bwo gutwara abantu n’ibintu.

Uyu mujyi ufatwa nk’uw’amateka kuko wabayeho mu binyejana bya kera, ndetse ukaba unabumbatiye byinshi mu bigize umuco w’u Bushinwa.

Ubufatanye na Rwamagana bwatangijwe mu gihe abohereza ibicuruzwa mu mahanga bahagarariye u Rwanda mu Imurikagurisha rya Gatatu rihuza Afurika n’u Bushinwa (CAETE) ryaberaga i Changsha, guhera taliki ya 29 Kamena kugeza kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Nyakanga.

Abo bacuruzi babonye amahirwe yo kumurika ibicuruzwa bigezweho kandi by’umwihariko w’u Rwanda byakozwe muri gahunda ya “Made In Rwanda”.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, habaye birori byo ku muhanda (road show) byahuje abacuruzi bahagarariye urwego rw’abikorera bo mu Mujyi wa Changsha n’’indi mijyi byegeranye, basobanurirwa amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo ari mu Rwanda.

Ibyo birori byakomereje no mu yindi mijyi y’ingenzi ari yo Shanghai na Beijing. U Bushinwa buza mu bihugu by’imbere bishora amafaranga atubutse mu bihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

Mu mwaka ushize wa 2022, u Bushinwa bwaje imbere y’ibihugu byashoye imari nyinshi mu Rwanda aho bwashoye amadolari y’Amerika arenga miliyoni 182.4, hakurikiraho u Buhinde bwashoye miliyoni 151 z’amadolari n’u Budage bwashoye miliyoni 131.2 z’amadolari.

Muri iryo murikagurisha ryabaye muri iki cyumweru, Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) bashyize imbaraga nyinshi mu biganiro bihuza abashoramari bo mu Rwanda n’abo mu Bushinwa.

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 2, 2023 July 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?