Umunyarwandakazi Dr Mukeshimana Gérardine wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Visi Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kizwi nka IFAD.
Nyuma yimyaka itarimicye u Rwanda rwimakaje Ihame ry’uburinganire abanyarwanda na banyarwandakazi bakomeje kugirirwa icyizere kuruhando mpuza mahanga kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 abanyarwanda twamenye inkuru Yuko Dr Mukeshimana Gérardine yahawe uyumwanya.
Ninkuru yashimishije abanyarwanda batandukanye cyane cyane Agnes Kalibata uyobora umuryango AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ni umwe mu ba mbere bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, bamwifuriza kuzahirwa, kandi we ku giti cye amwizeza ubufatanye.
Kalibata yagize ati: “Ntewe ishema no kubona Geraldine, Minisitiri w’u Rwanda ucyuye igihe wa vuba agirwa Visi Perezida wa IFAD. Shimirwa Mukeshimana Geraldine, waduteye ishema. Dutegereje gukorana nawe muri iyi mirimo mishya. Njyewe ubwanjye wanyitega kandi witege twebwe AGRA.”
Mukeshimana yabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi n’inshingano yamazemo imyaka icyenda yasimbuwe muri Werurwe 2023.