Imbuga nkoranyambaga zirimo urw’ikinyamakuru The Chronicles, zazindutse zitangaza ko Umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.
Rujugiro agiye asize ishoramari ry’amafaranga abarirwa muri za miliyari mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ahandi, akaba ahanini yashoraga amafaranga ye mu nganda zikora itabi, mu nyubako z’ubucuruzi ndetse no mu midugudu yo guturamo.
Rujugiro apfuye yari arimo kuburana na Leta y’u Rwanda, aho yayiregaga kumugurishiriza inyubako yitwa Kigali Investment Company(KIC) yahoze yitwa UTC(Union Trade Center), iri mu Mujyi wa Kigali.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2022 Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) rwategetse Leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (angana na miliyari imwe na miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda).
Leta y’u Rwanda yateje cyamunara inyubako ya “Union Trade Center” muri 2017, kugira ngo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishyurwe miliyoni 1.4 y’Amadorari y’Amerika y’imisoro Rujugiro atari yarishyuye.
Rujugiro wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye mu Burundi igihe kinini nk’impunzi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw’itabi.