Kuri uyu wa Kane tariki ya Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukuboza 2023, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu.
Umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Abarimu dukeneye mu burezi twifuza’.
Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Intare Conference Arena, naaho mu gihugu hose, ibirori birimo kubera ku rwego rw’umurenge.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette yashimiye abarezi ubwitange bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi, anavuga ko hakenewe impinduka mu burezi bigizwemo uruhare na mwarimu kandi ko umusaruro wabo ugaragarira mu mitsindire y’abanyeshuri.
Yagize ati: “Umusaruro w’umwarimu ugaragarira mu mitsindire, mu musaruro w’abo yigisha.”
Yakomeje asobanura ko hari byinshi Leta yakoze kugira ngo uburezi butere imbere kandi imibereho ya mwarimu irusheho kuba myiza.
Yagoze ati: “Mu kunoza uburezi no kuzamura ireme ryabwo, Leta yashyizeho ingamba zigamije kuzamutra uburezi zirimo kongera imbaraga mu rurimi rw’icyongereza, guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri aho hagati y’imyaka 3-5 ishize byavuye ku 9,5% ubu bigera ku 8,5%, kugaburira abana ku ishuri, kuzamura uburezi by’umwihariko mu burezi rusange kimwe no guhangana n’ibura ry’imirimo abantu bagashishikarizwa kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ku buryo uyu mwaka buri murenge uzaba ufite ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro”.
Yanavuze ko Covid-19 yabaye imwe mu mpamvu zakomye mu nkokora uburezi ndetse n’ihungabana ry’ubukungu ku Isi.
Mu bijyanye n’imitsindire y’amasomo, yavuze ahakigaragara icyuho aho mu myaka 3 ishize nk’abanyeshuri barangiza amashuri abanza n’abarangiza icyiciro rusange batsinda cyane cyane isomo ry’Ikinyarwanda, bagatsinda imibare na science ku kigero kiri hejuru ya 50%, ariko ko Icyongereza n’Igifaransa abanyeshuri batabitsinda neza, bikaba bisaba kongeramo imbaraga.
Yavuze ko hagendewe ku cyegeranyo cy’uburyo abana batsinda, amashuri 10 aza imbere mu mitsindishirize mu myaka itanu ishize, atangaza ko bari bubishimirwe bagahabwa ibihembo, ari abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Irere Claudette yavuze ko ubuyobozi bw’ishuri nabwo bugira uruhare mu mitsindire.
Yagize ati: “Umuyobozi mwiza aharanira kuzana impinduka ziteza imbere uburezi, agaharanira iterambere ry’ikigo n’abarezi, agacunga neza umutungo w’ikigo akanakoresha neza ibikoresho by’ishuri, agashyiraho intego zihamye agafasha mwarimu mu buryo bwihariye, guhanga ibishya no kunoza ibyagezweho”.