Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyagaragaje ko umusaruro w’inganda wazamutseho 5.0% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe k’umwaka ushize wa 2024.
Ibyo byagarutsweho muri raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda, IIP (Index of Industrial Production) yasohotse kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025, igaragaza ko umwaka wose wa 2024 umusaruro w’inganda wazamutseho 9.4%.
Muri Werurwe uyu mwaka umusaruro ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongereyeho 4,1%, uw’ibitunganyirizwa mu nganda wiyongereyeho 1,7%, amashanyarazi yiyongeraho 23.2%, mu gihe amazi n’isukura wiyongereho 1,4%.
Mu musaruro wose hamwe wa 1,7% ku byatunganyirijwe mu nganda; izamuka rya 7,8% ryashingiye ku bikorwa byo gutunganya no kongera agaciro k’ibiribwa, uwa 19,3% uturuka bikoresho byo mu nzu n’ibindi bikorwa.
Nubwo hari ibyazamutse ariko umusaruro w’ibikomoka ku mpu n’imyambaro wagabanyutseho 11,2%, mu gihe umusaruro w’ibikomoka ku biti birimo impapuro n’ibindi bikorerwa mu icapiro na wo wagabanyutseho 8.2%.
Raporo ya NISR yasohotse muri Mutarama 2025, igaragaza ko mu Ugushyingo 2024, umusaruro rusange w’inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
Imibare igaragaza ko umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 1.680 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.
Ni mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, inganda zinjirije igihugu imisoro irenga gato miliyari 495 z’amafaranghay’u Rwanda.
