Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson yatangije ibizamini bya Leta ku kigo cya Gs Kanama Catholic mu Karere ka Rubavu, asaba abanyeshuri kwirinda gukopera.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ku Kigo cy’Ishuri cya GS Kanama Catholic hatangirijwe ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije n’Icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye.
Ni umuhango watangiye ku isaha ya saa mbili za mu gitondo, aho abanyeshuri biga kuri Gs Nyakiliba na Gs Kanama Catholic biga mu masomo bazinduwe no gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, no kwiragiza Imana. Abanyeshuri baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Abaturage, Ishimwe Pacifique bahabwa amabwiriza y’uko ikizamini gikorwa.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze Dr Mbarushimana yashishikarije abanyeshuri gukora ibizamini bitonze kugira ngo bazabashe kugira amahirwe yo gukomeza Kaminuza batsinze neza ababwira ko gukopera ari ikizira.
Yagize ati: “Ndabasaba kwirinda gukopera, mufate uyu mwanya nk’umwanya w’agaciro, aya mashuri mugiye kurangiza abafashe gukunda Igihugu. Birabasaba gukora neza kugira ngo muzarangize mufite Ubumwe, mugire ubupfura, mwirinda guca amakayi yanyu ndetse mukunda umurimo. Rero nagiraga ngo mbifurize amahirwe masa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirine Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage aganira n’aba banyeshuri yagize ati: “Igihugu kirabazirikana mu myigire yanyu, kandi murabona ko Umuyobozi wa REB yaraye agenda kugira ngo aze abaganirize ababwire ijambo ryiza, ababe hafi. Tuje kubabwira ko tubizeye ariko tubasaba gukora neza ibi bizamini.”
Yakomeje asaba abanyeshuri kutagira ubwoba no kutirengagiza ikibazo ngo ni uko cyabananiye, abasaba kutemera gutsindwa.