Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho aje kureba kureba ishusho y’icyorezo cya Marburg n’uburyo Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu kugihashya.
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira, yakirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo,
Mu butumwa Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko azanywe kandi no kwirebera uburyo ishami ayoboye rikomeje gufatanya n’u Rwanda mu kwesa imihigo yo guhangana n’icyorezo cya Marburg.
Yatangaje kandi ko muri uru ruzinduko rwe, ateganya guhura n’abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi muri guverinoma n’abandi mu kurebera hamwe imbaraga n’ubufatanye bikomeje gushyirwa mu guhashya iki cyorezo.
Uyu muyobozi aje mu Rwanda, mu gihe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Marburg zashyizweho na Leta zirimo gutanga umusaruro, bikagaragazwa n’uko mu minsi 4 ishize, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nta wahitanywe n’icyorezo cya Marburg, ahubwo hari abarwayi bacyo bakize.
Byumwihariko MINISANTE yagaragaje ko kuri uyu wa Gatanu, abantu batatu gusa (3) ari bo basigaye bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda, mu gihe umuntu umwe mu bari barwaye yakize.
Kuva mu Rwanda hatangira ibikorwa byo gukingira icyorezo cya Marburg, harabarurwa abarenga 1000 bamaze kugikingirwa biganjemo abo mu nzego z’ubuzima.
Umuhate w’u Rwanda mu guhashya iki cyorezo kandi ushimwa cyane n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima OMS, aho rigaragaza ko imbaraga n’ingamba Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu gukumira Icyorezo cya Marburg, ryemeza ko zirimo gutanga umusaruro ufatika.