Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru.
Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
Ni ibiganiro byagarutse ahanini ku bikorwa Polisi y’u Rwanda ikora umunsi ku munsi bigamije kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’ibindi bikorwa byunganira Leta mu mibereho y’abaturage.
Muri ibi biganiro kandi, Polisi y’u Rwanda irimo gusangiza iya Gambiya ibikorwa byatanze umusaruro imaze kugeraho harimo kugabanya impanuka zo mu muhanda hifashishijwe ikoranabuhanga.