Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi wa WHO muri Afurika yashimye imbaraga zashyizwe mu guhashya Marburg
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Umuyobozi wa WHO muri Afurika yashimye imbaraga zashyizwe mu guhashya Marburg

igire
igire Yanditswe October 17, 2024
Share
SHARE

Dr Matshidiso Moeti, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) muri Afurika, ashimira guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Marburg.

Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari urwa Twitter, nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda aho yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uruzinduko rwa Dr Matshidiso mu Rwanda, rwari rugamije kureba aho u Rwanda rugeze ruhangana n’icyorezo cya Marburg.

Dr Matshidisi yagize ati: “Mu ruzinduko rwanjye mu Rwanda, natangajwe n’ubutwari ndetse no kongera kwiyubakamo icyizere ku bakora kwa muganga, benshi muri bo bakize icyorezo cya Marburg.”

Yashimiye guverinoma y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye by’umwihariko ikorana bya hafi bya hafi na WHO n’abandi bafatanyabikorwa kandi ngo biratanga igisubizo.

Ibi yabigarutseho aho yari ari mu kigo nderabuzima kimwe mu Mujyi wa Kigali cyavurirwagamo abanduye icyorezo cya Marburg ari nacyo cya nyuma yasuye mu ruzinduko rwe rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.

Ati: “Ni ahantu twagiriye amahirwe yo kuganira n’abadogiteri ndetse n’abanasi (Nurses) barebwaga cyane n’iki cyorezo.

Ndatekereza ko hari impungenge zikomeye by’umwihariko ku baganga ariko nkatekereza nanone ku isomo twigiye kuri iki cyorezo, biratanga icyizere kuri guverinoma y’u Rwanda kandi kirahera ku buyobozi bukuru bw’igihugu kugeza ku bakozi muri Minisiteri y’Ubuzima bakorana n’abafatanyabikorwa.”

Yakomeje avuga ko hatangiye kugaragara igabanuka ry’imibare y’abarwayi ba Marburg ndetse ko n’imibare y’abahitanwa na yo irimo kugabanuka nyuma y’igihe cyari gishize, agashima ko hakozwe akazi kenshi kugira ngo imibare igabanuke.

Ati: “Ndatekereza ko hari byinshi twigiye kuri iki cyorezo haba kuri WHO n’abafatanyabikorwa ku kazi k’ingirakamaro karimo gukorwa nko guhugura abari mu nzego z’ubuvuzi mu gihugu.”

Kuri we yizeye ko iki cyorezo cyizashyirwaho iherezo biturutse ku ngamba zafashwe na Guverinoma y’u Rwanda.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire October 17, 2024 October 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?