Umuyobozi w’Ishami ry’Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Ntaganda Evariste, yavuze ko mu ikusanyamakuru ry’ibanze ryakozwe basanze hari abaturage benshi bafite indwara yo kutavura kw’amaraso.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda cyagarutse ku ishusho y’indwara yo kutavura kw’amaraso “Hemophilia” mu Rwanda.
Dr Ntaganda Evariste yavuze ko indwara yo kutavura kw’amaraso ishobora gukomoka mu ruhererekane rwo mu miryango, ibaho iyo umuntu hari imisemburo abura mu mubiri.
Yagaragaje ko mu bipimo byafashwe mu bantu bo mu miryango iyifite byagaragaje ko hari abayirwaye.
Yagize ati “Twasanze abaturage bacu benshi bafite indwara batabizi. Twapimye imiryango ibiri y’abantu 16, abagera ku 10 basanzwemo iyi ndwara. Twazengurutse mu gihugu duhura n’aho bari, twagiye mu Majyepfo, twagiye mu Burengerazuba, Kigali n’Uburasirazuba. Twabwiye abafite ibimenyetso kwiyandika.”
Abahanga mu by’ubuvuzi basobanura ko ibimenyetso by’indwara yo kutavura kw’amaraso birimo kuva umwanya munini mu gihe habayeho gukomereka cyangwa gukuka iryinyo ndetse no kubyimba ingingo zimwe na zimwe.