Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umwaka wa 2024 uzasiga Isoko rya Gisenyi ryuzuye
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Umwaka wa 2024 uzasiga Isoko rya Gisenyi ryuzuye

igire
igire Yanditswe July 30, 2024
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abaturage ko imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi izarangirana n’uyu mwaka wa 2024 nyuma yo kwinjira mu bufatanye n’abikorera mu kurangiza imirimo yose isigaye.

Iyo mirimo Akarere ka Rubavu kiyemeje kugiramo uruhare ni ugushyigikira umusingi n’inkingi zifashe inyubako y’Isoko rya Gisenyi hakosorwa imyubakire yo mu 2010 Ikigo gishinzwe Imyubakire mu Rwanda (RHA) cyagaragaje ko ifite ubusembwa.

Abashoramari mu Isoko rya Gisenyi bagaragaza ko nubwo hari igihombo batejwe n’imyubakire ya mbere itari inoze, kuri iyi nshuro uko amakosa ari gukosorwa biratanga icyizere ko isoko rizuzura rikomeye.

Ku ikubitiro iyubakwa ry’Isoko rya Gisenyi ryatwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu ngengo y’imari Leta igenera Akarere.

Nyuma yaho ubwo ryegurirwaga abashoramari na bo bashyizeho miliyari 1 na miliyoni 300 Frw asa nk’ayabaye impfabusa kuko ibyo yakoreshejwe byasenywe ubwo hakosorwaga amakosa yagaragajwe na RHA.

Mu bikorwa byo gukosora no kurangiza inyubako yose y’Isoko rya Gisenyi Akarere ka Rubavu kongeye gushoramo miliyari 1 na miliyoni 500 Frw.

 

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire July 30, 2024 July 30, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?