Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kaviri tariki ya 8 Mutarama 2024, Umwami King Abdullah II Ibn Al-Hussein w’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Abanyarwanda ku bwitange bagize mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Umwami Abdullah II, yabigarutseho nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda rugamije kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Umwami Abdullah II yagize ati: “Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwibutsa igice kibabaje cy’amateka y’u Rwanda n’isomo rikomeye ku bantu. Ni gihamya y’ubwitange bw’iki gihugu mu bwiyunge bw’Abanyarwanda.”
Yahaye icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje avuga ko isi yose ikwiye kuza kwigira ku mateka akubiye mu nkuru zisangizwa abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguwemo abasaga 250,000 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Inkuru zisangizwa hano kuri uru rwibutso zitanga amasomo ku Isi yose ku byerekeye gutsinda ibyago bikomeye no guharanira ubumwe, amahoro no kudatezuka.”
Uruzinduko rw’Umwami Abdullah II n’itsinda ryaje rimuherekeje rwatangiye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Nyuma yahoo bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo byibanze ku nzego zitandukanye z’ubutwererane bufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Nyuma y’ibiganiro mu muhezo, Umwami Abdullah II na Perezida Kagame bifatanyije n’amatsinda ahagarariyr ibihugu byombi mu biganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ibyo biganiro byasojwe hasinywe amasezerano ajyanye no guhagarika gusoresha kabiri ibicuruzwa no gukumira inyerezwa ry’imisoro, amasezerano arebana n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubumenyi mu buvuzi, amasezerano y’ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi ndetse n’arebana n’ubutwererane mu rwego rw’ubuhinzi.
Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya bikomeje kwishimira umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Uruzinduko rw’Umwami Abdullah II ruje rukurikiye urwo Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2022, aho abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo byugarije Isi ndetse no ku nzira zo kurushaho kwagura ubutwererane mu nzego zinyuranye.