Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: UN ivuga ko urubyaro rukomeje kugabanuka ku Isi mu buryo budasanzwe
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

UN ivuga ko urubyaro rukomeje kugabanuka ku Isi mu buryo budasanzwe

igire
igire Yanditswe June 10, 2025
Share
SHARE

Namrata Nangia n’umugabo we bamaze igihe batekereza kongera kubyara undi mwana kuva umukobwa wabo w’imyaka itanu yavuka.

Ariko buri gihe babitekereje bibaza ikibazo kimwe: ‘Ese twabishobora mu bushobozi bwacu?’

Namrata atuye i Mumbai akora mu ruganda rukora imiti, mu gihe umugabo we akora mu ruganda rukora amapine. Ariko bavuga ko no kurera umwana umwe gusa bibabera ingurabahizi – amafaranga y’ishuri, imodoka itwara umwana ku ishuri, amasomo yo koga, ndetse no kujya kwa muganga nabyo birahenze.

Ibi bitandukanye n’igihe Namrata yakuraga. “Twebwe twajyaga gusa ku ishuri, nta yandi masomo y’inyongera twagiraga, ariko ubu ugomba kohereza umwana wawe mu masomo yo koga, ukamujyana mu masomo yo gushushanya, ugashaka n’ibindi ashobora gukora.”

Nk’uko raporo nshya yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira ku bijyanye n’uburumbuke (UNFPA) ribitangaza, ibiri kuba kuri Namrata biri kugenda biba ibisanzwe ku isi hose.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryerekana ko amamiliyoni y’abantu batabasha kugira umubare w’abana bashaka, kubera impamvu zirimo igiciro kiri hejuru cyo kurera abana ndetse no kubura abafasha bakwiye.

UNFPA yakoze ubushakashatsi ku bantu 14,000 bo mu bihugu 14, ibabaza ku bijyanye n’uko batekereza ku bijyanye no kubyara. Umwe muri batanu yavuze ko atigeze cyangwa atazagira umubare w’abana yifuzaga kugira.

Ibihugu byakorewemo ubushakashatsi ni Koreya y’Epfo, Thailand, U Butaliyani, Hongiriya, U Budage, Suwede, Brezil, Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Buhinde, Indoneziya, Maroc, Afurika y’Epfo, na Nigeria – Ibi bihugu byose hamwe bihigarariye kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi.

Ni ibihugu bitandukanye mu bijyanye n’ubukungu kuko harimo ibikize, ibikennye n’ibifite ubukungu buringaniye, ndetse birimo n’ibifite uburumbuke buri hasi n’ibifite uburi hejuru. UNFPA yabajije urubyiruko n’abarengeje imyaka yo kubyara.

39% by’abajijwe mu bihugu byose, bavuze ko impamvu ituma batabyara ari izijyanye n’amIkoro.

Koreya y’Epfo ni ho byagaragaye cyane (58%), naho Suède ikaba ari yo yagaragayemo bake bavuga iyo mpamvu (19%).

Muri rusange, 12% gusa by’abantu bavuze ko impamvu ituma batagira abana bifuza ari uko bigoye gusama cyangwa se gutera inda. Muri make, bagaragaje ibibazo by’ubuzima.

Ariko iyo mibare yari hejuru mu bihugu nka Thailand (19%), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (16%), Afurika y’Epfo (15%), Nigeria (14%) n’u Buhinde (13%).

UNFPA yasanze indi nzitizi ikomeye kurusha ubushobozi bw’amafaranga ari ukubura umwanya wo kwita ku bana.

Umuyobozi mukuru wa UNFPA, Dr Natalia Kanem agira ati: “Ikigero cy’uburumbuke cyatangiye kugabanuka ku Isi mu buryo butigeze bubaho.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati: “Abantu benshi babajijwe bifuza kugira abana babiri cyangwa barenzeho. Igipimo cyo kubyara kiri kugabanuka ahanini kuko benshi bumva ko badafite ubushobozi bwo kubaka imiryango bifuzaga. Kandi icyo ni cyo kibazo gikomeye nyakuri.”

Kugeza vuba aha, iri shami ryibandaga cyane ku bagore babyara abana barenze abo bifuzaga no ku kibazo cy’uko batagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

N’ubwo bimeze bityo, UNFPA irasaba abantu kwitonda mu bijyanye no guhangana n’ikibazo cy’uburumbuke.

Kanem ati: “Kuri ubu, ibyo tubona ni amagambo menshi, haba ku kwiyongera kwa baturage benshi cyangwa kugabanuka kw’abaturage, ibyo bikaba biganisha ku gisubizo nk’iki cyo gukabya, ndetse rimwe na rimwe hagatanwa n’amakuru atariyo.”

Yagaragaje ko mu myaka 40 ishize ibihugu nk’u Bushinwa, Koreya, u Buyapani, Thailand na Turukiya byahangayikishijwe n’abaturage benshi, ariko guhera mu 2015 bigatangira kwifuza kongera urubyaro.

 

You Might Also Like

Abana 37% bari mu byago byo kugira amaraso make

Impungenge ku bagore batinya kwisuzumisha kanseri y’ibere

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

igire June 10, 2025 June 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Rutsiro: Umuvunyi yerekanye ko byinshi mu bibazo by’abaturage biterwa n’inzego z’ibanze zitabegera
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?