Unity Club: Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwimika ndi Umunyarwanda

igire

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abo mu nzego z’ibanze, Abanyamuryango ba Unity Club, Abahagarariye urubyiruko, Abayobozi b’amadini n’amatorero, Sosiyete sivile, bose babarirwa muri 400 bateraniye ku Ntare Arena aho bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club Intwararumuri.

Ni Ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda igitekerezo ngenga cy’ ukubaho kwacu.”

Ni ihuriro ritangirwamo ibiganiro bitandukanye birimo ibigaruka ku ruhare rw’ urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n’ ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’ ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwimika ndi Umunyarwanda, bakarangwa n’ ikinyabupfura bagakurikira neza kandi batanga umusanzu wabo mu kugera ku ntego igihugu cyihaye.

Madamu Jeannette Kagame kandi asaba urubyiruko n’ abakuze kureba kure bubaka ubumwe bareba kure kandi bimakaza ibyiza bibereye Abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangiza ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri.

Share This Article