Chairman w’umuryango FPR INKOTANYI mu karere ka Gatsibo Gasana Richard kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 yateraniye hamwe mu nteko rusange y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku kicaro cy’umuryango RPF Gatsibo.
Gatsibo urubyiruko rugera ku 1,000 rwahawe ikiganiro ku mateka y’umuryango RPF INKOTANYI kuva itangiye kugeza ubu n’amahame 9 uyu muryango ugenderaho, ni ikiganiro bagejejweho na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi Gasana Richard akaba n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo.
Chairman Gasana yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo kubaka igihugu kandi abakangurira kutarebere uwari we wese washaka gusenya igihugu abasaba kandi gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bamenyekanishe ibyo bakora n’ibibakorerwa, yagize ati”ndabasaba kuba itabaza rimurikira igihugu muharanira ibyiza,inyungu rusange no kubaka igihugu”.
Chairman Gasana yabwiye urubyiruko ko kubaka umuryango mwiza ari bo babifite mu biganza kandi yababwiye ko urubyiruko rukwiye ibyiza kandi ibyo byiza nimwe mugomba kubikora abashinze uyu muryango bakoze neza cyane rero ntimuzatume uzima kuko ufite byinshi ubumbatiye twakwigiraho tukagira indanggaciro zuzuye ari nako bimeze mu mahame yawo ko abanyamuryango bagomba kurangwa n’indangagaciro za Ndi Umunyarwanda.
Nndagijimana Faustin ati”u Rwanda rwacu ni twebwe tugomba kurwubaka ntago bizakorwa n’abandi bantu batari twe imbaraga zacu nk’urubyiruko tuzikoresheje neza mu kubaka urwatubyaye ntawaza kudusenyera kkuko twese twaba twabaye umwe ndetse tunasenyera umugozi umwe”.
Kayirangwa Phiona yavuze ko imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba ari urubyiruko rero imbere heza haraharanirwa kandi urubyiruko nirwo rugomba kuhaharanira rwishakamo ibisubizo Bizana inyungu rusange dukorera hamwe ubumwe,Demokarasi n’amajyambere. Urubyiruko ni imbaraga z’iterambere rirambye ry’u Rwanda.