Urubyiruko 150 rwo mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Ngoma rugiye gushyirirwaho amasomo y’igihe gito mu buhinzi ajyanye no gukoresha imashini zihinga n’izuhira kandi igihe zipfuye bakabasha kuzikanika, aya masomo azaba agamije ko urubyiruko rwitabira ubuhinzi bugezweho.
Mu baturage b’u Rwanda, ubu abarenga 70% ni abantu bafite imyaka itarenga 35 ariko ngo kimwe mu kibabaje ni uko batitabira ubuhinzi kandi ari bo bafite imbaraga, ndetse banafite amahirwe menshi abategereje igihe bayobotse iy’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi nibyo byatumye Umuryango nyarwanda ugamije iterambere ry’icyaro RWARRI (Rwanda Rural Rehabilitation Initiative) ku nkunga cyatewe n’umuryango w’abasuwisi Suyana Foundation, batangije umushinga wo kwigisha urubyiruko gukoresha imashini zigezweho mu buhinzi n’ubworozi, kandi bazaba bafite ubushobozi bwo kuzikanika igihe zapfuye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rwarri Uwizeye Belange yemeza ko ibi bikorwa bazabigeraho ku bufatanye n’uturere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana, hamwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bwa tekiniki n’imirimo ngiro RTB ndetse na bimwe mu bigo byigenga bicuruza izi mashini zifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, mu gufata neza umusaruro bahereye mu kuwusarura kugeza uhunitswe.
Yakomeje agira ati: “Urubyiruko dushaka kwigisha si urugiye gutanga amabwiriza ahubwo ni urugiye gukora ubuhinzi, azaba azi gutwara imashini kandi akagenda akayihingisha, akaba azi kuhira imyaka akajya kubashaka akabuhirira nabo bakamwishyura, turashaka kubona urubyiruko ruzi neza uko bafata neza umusaruro.”
Aya masomo yo mu gihe gito mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga, ni ubwa mbere agiye gutangwa, abazayakurirana ni urubyiruko rusanzwe mu buhinzi rwize byibura kugera mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye
Cyiza Vedaste ni umukozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’imirimo ngiro (Rwanda TVET BOARD) yemeza ko aya masomo azaba ajyanye no kwihutisha ikoranabuhanga mu buhinzi bwifashisha imashini,
Yakomeje agira ati: “Ibi bizadufasha kugira abantu bari hirya no hino bafite ubumenyi n’ubushobozi ku bikoresho bitandukanye haba mu buhinzi ubwabwo, kuhira imyaka, kubungabunga ibyo bikoresho, no kwita ku byanya byuhirwa biri hirya no hino.”
Kwizera Jean Paul ni umukozi wa ECM bakora ibijyanye kuhira imyaka ariko bo bifiteye sisiteme yabo bakoresha, bifashishije ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Kwizera ahamya ko uburyo nk’ubu ari bwo bukenewe cyane mu Ntara y’Iburasirazuba kubera impamvu eshatu, iya mbere ni uko hataba imisozi miremire, ndetse n’uko izuba rihari ikindi uko iyi sisiteme yabo idahenze ku wabishobora wese bakorana kandi akuhira imyaka ye nta kibazo.
Yakomeje asobanura ko ku rubyiruko iki ari igisubizo kuri bo kuko bijyanye n’ikoranabunga rigezweho, bityo bakaba biteguye ko izi sisiteme zabo zizagera kuri benshi bikazatuma nta muhinzi wongera guhinga afite impungenge zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Kugira ngo uyu mushinga biteganyijwe ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha kwa Kanama 2025 uzabashe gukora neza ndetse n’urubyiruko rukazabona ibikoresho byiza ruzigishirizwaho, Rwarri yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bya Hello Tractor na Holland Greentech Rwanda bisanzwe bicuruza imashini zifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.

