Urubyiruko rurwana intambara yo kurwanya ibinyoma hakoreshejwe kuvuga ukuri ariko rushobora kuba rufite amakuru atuzuye ku buryo yanesha ibiba byateguwe n’abagizi ba nabi kuko bo baba bafite ukuntu baba barubatse uburyo bwo kuzahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byagarutsweho na Depite Munyandamutsa Jean Paul mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya nyuma y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Niboye, ku mugoroba wo ku wa 09 Mata 2025.
Asaba urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga zirufitiye akamaro kugira ngo rushobore gutangaza amakuru y’ukuri kandi afitiwe gihamya.
Agira ati: “Barebe imbuga nkoranyambaga zifite akamaro bareke guta umwanya ku zidafite akamaro. Nibakoreshe izifite akamaro kandi aho kwakira amakuru, na bo basohore ukuri kw’Igihugu cyabo ariko natwe ababyeyi dufite inshingano zo kubaha amakuru y’imvaho, y’ibyo twabayemo n’ibyo twanyuzemo.”
Ibyo bizafasha urubyiruko kujya ku rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Amasomo tubaha azabafasha kujya ku rugamba rwo gusenya ibinyoma kandi urubyiruko rwacu rushobore gusohora ukuri kw’ibyo rwemera.”
Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, Depite Munyandamutsa agaragaza ko icyo kibazo kitararandurwa burundu mu gihugu.
Hari n’ahandi ingengabitekerezo bayishakiye icumbi, bayiha n’uburyo bwo kuzajya igeza ku banyarwanda ibisenya ubumwe bwabo binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Akomeza agira ati: “Nta gitangaje kuba hari urubyiruko rwacu rushobora gutorezwa mu muryango cyangwa kumva ibiruganisha ku kugutega amatwi ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside noneho bakazayigira iyabo.
Bidusaba guhora buri munsi tumenya ko icyo kibazo kitarangiye, tugahora dukaza ingamba zo kurinda urubyiruko rwacu ari nabwo buryo bwiza bwo kurinda igihugu muri rusange.”
Depite Munyandamutsa anenga ababyeyi basa nkaho kubwira amateka urubyiruko n’iby’Igihugu cyabo banyuzemo babihariye abayobozi.
Ati: “Ababyeyi nk’ababa babana n’urubyiruko, barasabwa kugira uruhare runini cyane.
Harimo ababa bicecekera, hari ababona abana bayoba ntibavuge bati sigaho, hari n’abatazi ibyo abana babo barimo ariko hari n’abashobora kuba benyegeza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dukwiye kureba ibyo bice byose by’ababyeyi tukagira icyo dukora gituma ababyeyi bagira uruhare mu kudufasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Mu mpera z’ukwezi gushize Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneraguhugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, yatangaje ko abashinze n’abayobotse ihuriro rya Jambo ASBL barazwe ingengabitekerezo ya Jenoside kandi birirwa bakwirakwiza ibinyoma.
U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byahungiyemo bamwe mu bari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abari abakire cyangwa abize mu bihugu by’i Burayi.
Benshi mu bana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu munsi biganje mu ihuriro Jambo ASBL ryamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr. Bizimana, abinyujije kuri konti ya X, yavuze ko nta muntu wo muri iri huriro uri mu cyiciro cy’impunzi kuko ntacyo u Rwanda rwabatwaye ahubwo bahunze kubera ingengabitekerezo ibarimo.
Abari muri iryo huriro ni bo bakomeje gukwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga aho bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha ni ho Depite Munyandamutsa yahereye asaba urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga zirufitiye akamaro kandi narwo rukandika amakuru anyomoza ibinyoma by’abagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.