Hari abaturage hirya no hino mu gihugu batanga ubuhamya ko gahunda zinyuranye zagiye zibafasha kwikura ubukene, ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko mu myaka 30 ishize, igipimo cy’abakene mu Rwanda cyagabanutseho kimwe cya kabiri.
Mu 2000 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 60.29%, mu ibarura rusange ryo mu 2022 bari 30.4%.
Mu hahoze ari Gikongoro by’umwihariko agace kitwaga Nshiri, abaturage bahoraga basuhuka kubera inzara, kuri ubu barahinga bakeza bagasagurira n’amasoko.
Mu Murenge wundi nawo wa Busanze, ubukene bwavuzaga ubuhuha, ahereye ku nkunga umuryango we wagiye uhabwa, urugo rwa Anastasie Mukandekezi rwabarirwaga mu ngo zikennye cyane ariko kuri ubu urarusangamo Inka, yashoboye kwisanira inzu ayitera igishahuro, mu nzu imbere hasi atera sima.
Umuco wo kuziga no kuguza ni kimwe mu birimo no gufasha abatuye Umurenge wa Nyarubaka muri Kamonyi, uyu Murenge niwo watangiriyemo gahunda ya VUP muri aka Karere ka Kamonyi.
Ku gicamunsi usanga hari abaturage bicaye mu matsinda y’ubwizigame, ibyiciro byose, abakuze ndetse n’urubyiruko.
Muri iyi myaka 30 u Rwanda rubohowe, inkunga z’ubwoko butandukanye zagiye zihabwa abaturage mu kubafasha kuva mu bukene, Umurenge wa Cyabakamyi muri Nyanza uri mu mirenge yagenewe inkunga itangwa n’umushinga Give directly, buri rugo ruhabwa asaga miliyoni atazishyurwa.
Aba baturage bashimangira ko kuva mu bukene bishingira ku muturage ku giti cye.
Nka Iribagiza Azera wo mu Karere ka Ruhango, ni umuhinzi mworozi ntangarugero ariko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yari yamusize iheruheru.
Mu 2000, abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 60.29%, mu ibarura rusange ryo mu 2022 bari 30.4%, muri uwo mwaka umutungo w’umuturage wari amadorali 250 mu gihe inyandiko dukesha ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu 2022 umutungo w’umuturage wiyongereye ukagera ku madorali asagaho gato 1000.
Nubwo hishimirwa intambwe yatewe mu kurwanya ubukene mu myaka 30 ishize, haracyari urugendo kuko imibare igaragaza ko Abanyarwanda 16% bakiri mu bukene bukabije.