Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo nyuma yo gusuzuma ibikubiye muri dosiye y’urubanza rwe.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, ubwo hasomwaga imyanzuro y’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa byagateganyo.
Umucamanza yagaragaje ko Shema yaburanye yemera ibyaha bibiri birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake ndetse no guhunga nyuma yo gukora impanuka icyakora yanaburanye ahakana ibyaha bibiri birimo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikora nkabyo hamwe no kwanga gupimishwa akuma gapima ibisindisha.
Ku bijyanye n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rugaragaza ko Shema Arnould nta shingiro afite yo kubihakana kuko hari inyandiko z’ubuhamya bwe yemera ko arukoresha n’impamvu yatumye arufata ndetse yaranabisinyiye bityo urukiko rwanzura ko icyo cyaha kimuhama.
Urukiko rwasanze kandi Dj Toxxyk adahamwa n’icyaha cyo kwanga gupimwa kuko impamvu z’ubushinjacyaha bwatanze nta shingiro zifite.
Urukiko rwagaragaje ko rushingiye ku byaha Shema yemera birimo guhunga akava aho yakoreye impanuka agafatirwa i Karongi na bwo atari we wishyikirije ubutabera, rusanga hari impungenge z’uko arekuwe yatoroka ubutabera bityo rwanzura ko akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Kugeza ubu Shema Arnould akirikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwica utabigambiriye, gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, no guhunga nyuma yo gukora icyaha.
Itegeko riteganya ko umuntu wese wica undi bimugwiririye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku bihumbi 500Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Shema Arnould yatawe muri yombi tariki 21 Ukuboza 2025 nyuma yo gukora impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk, akaba yarafatiwe mu Karere ka Karongi.
