Urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga Felicien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhagarikwa igihe kitazwi, kuko afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa, rwanga ubundi buryo bwari gutuma aburanishwa.
Ni umwanzuro wafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu rubanza rwatangiye umwaka ushize i LaHaye mu Buholandi, ndetse mu bigaragara rukaba rutazigera rushyirwaho iherezo.
Umwanzuro w’urukiko utegeka ko iburanisha riba rihagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse ko hagomba gukorwa igenzura rijya mu mizi rikareba n’impamvu zituma Kabuga aguma muri Gereza ya IRMCT.
Muri Kamena, abacamanza ba IRMCT bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza. Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavcuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyo ashinjwa.
Icyo gihe rwavuze ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z’ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko “Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw’ibanze.”