Mu ijoro ryakeye u Rwanda rwabashije guhungisha abantu 42 barimo Abanyarwanda 32 n’Abanyamahanga 10 rubakuye muri Sudan, igihugu cyugarijwe n’intambara ikomeye muri iyi minsi.
Umunyarwanda Francis Kihumuro ni umwe mu bantu 42 bazanywe n’indege ya Rwandair ibahungishije intambara ikomeje guca ibintu mu gihugu cya Sudan.
Amarangamutima yari menshi dore ko bamwe basanganiwe n’imiryango yabo ku kibuga cy’indege.
Ni umunezero abanyarwanda basangiye n’abanyamahanga barimo n’Umunya-Kenya Ogendo Daniel Oganga ndetse n’Umunya-Syria Khaled Alalem nabo bahungishijwe n’u Rwanda.
Icyakora nanone inkuru y’urugendo rwo kuva i Khartoum berekeza I Kigali ni ndende kuko ngo iyo hatabaho ubwitange bwa leta y’u Rwanda bitari gushoboka.
Umunya Kenya Ogendo Daniel Oganga yagize ati: “Turatekanye! Njye mpagaze hano mbere na mbere ngo nshimire Imana ndetse nanashimire byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda. Iteka iyo ndi mu Rwanda cyangwa no mu mahanga ngerageza kwisanisha nkanasabana n’Abanyarwanda. Ubu rero ndatekereza ko igihe kigeze ngo nshake Ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko uburyo Guverinoma y’u Rwanda yadutabayemo ntibusanzwe. Ni iby’agaciro gakomeye n’ishema kandi turabibashimiye cyane.”
Umunya Syria Khaled Alalem nawe yagize ati: “Twari turi mu kaga gakomeye bityo rero ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu kubera kudufasha no kutwitaho. Twe turi Abanya-Syria none tugeze iwacu ha kabiri ari ho mu Rwanda turatekanye, turishimye kandi turashima.”
Mu banyamahanga 10 bahungishijwe n’u Rwanda harimo abo muri Syria batanu, Umunya-Kenya umwe, Umurundi umwe, Abagande babiri n’umunya-Nigeria umwe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Clementine Mukeka avuga ko kwakira buri wese ubikeneye ari ihame u Rwanda rukomeyeho ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba ishimira buri wese wakoze ibishoboka ngo abanyarwanda n’abanyamahanga u Rwanda rwahungishije intambara yo muri Sudan bagere I Kigali amahoro.
“Turashimira Leta ya Misiri ku bwo kwakira abaturage bacu muri ibi bihe bigoye tugashimira n’abaturage ndetse na Guverinoma ya Sudan ku musanzu wayo mu guhungisha aba bantu. Imitima yacu iri kumwe n’Abanya-Sudan muri ibi bihe bigoye kandi Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira ingamba zose zizafatwa n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’iz’umuryango mpuzamahanga muri rusange zigamije gukemura iki kibazo.”
Kugeza ubu muri Sudan Umurwa Mukuru wa Khartoum ukomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Jenerali Abdel Fattah al-Burhan n’izishyigikiye Jenerali Mohamed Hamdan Dalgo, intambara ikomeje gucura inkumbi ari nayo mpamvu amahanga akomeje gukora ibishoboka byose agahungisha abaturage bayo.