Abasore n’inkumi 416 baturutse mu turere 16 tw’Igihugu, tariki ya 5 Mutarama 2023 basoje amahugurwa y’ibanze yo ku rwego rwa DASSO, yari amaze ibyumweru 9 abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabijeje ko bagiye kububakira ubushobozi bityo inshingano zabo zikagerwaho uko bikwiye.
Minisitiri Musabyimana yabasabye gukorana umurava inshingano zabo no gukorana n’abaturage, bityo umutekano wabo bashinzwe ugacungwa neza.
Yasabye ba DASSO bashya kujya gufasha Uturere gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, ndetse no gucunga umutekano w’abaturage no kubafasha gukemura ibibazo byabo.
Ikindi gikomeye Minisitiri Musabyimana yabibukije, harimo gufatanya n’abo basanze mu kazi kunoza inshingano neza bagakorera ku ntego zigamije guteza imbere umuturage ariko bagahangana no gukemura imitangire mibi ya serivisi, Umutekano w’abaturage n’ibyabo; gahunda zo kuvana abaturage mu bukene; imirimo ivunanye ikoreshwa abana; kurwanya umwanda; ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko, kwamagana abangiza ibikorwaremezo cyane ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga.
Ati “Mwebwe mushoje amahugurwa mugende mufashe Uturere twanyu kwesa imihigo kandi mufatanye n’abo musanzeyo, mukore mutizigamye mutanga umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda twifuza. Mujye mureba umutekano w’abaturage harimo no kubafasha gusubiza mu ishuri abana baritaye, gufasha abana bari mu buzererezi gusubira mu miryango yabo no gukemura ibibazo by’abaturage.”
Bibukijwe ko kugira ngo bashobore kunganira urwego rw’Akarere hari indangagaciro zigomba kubaranga zirimo ubunyangamugayo, ubwitange, ikinyabupfura, gukorera hamwe, ubunyamwuga no guharanira kugira isura nziza n’ibikorwa byiza.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo DIGP JC Ujeneza n’abandi bayobozi barimo n’ab’uturere. Waranzwe n’ibikorwa birimo akarasisi k’aba DASSO, guhemba abanyeshuri bahize abandi no kurahirira kwinjira muri ako kazi.
Uwitwa Ntezimana David ni umwe mu bishimiye iki cyiciro cyashoje amahugurwa yo gucunga umutekano ku rwego rwa DASSO.
Ati “Umubare wa DASSO uracyari mucye, nibura buri mudugudu wakagize ushinzwe umutekano wo ku rwego rw’isumbuye witwa DASSO byibura akaba ari umuntu wize, washobora gufasha komite y’umudugudu gukemura ibibazo bishingiye ku mutekano, akwiye kuba kandi ari ushobora kuba yakora raporo igashyikirizwa izindi nzego zimukuriye”.