Umuryango uharanira kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), TI Rwanda, wagaragaje ko urwego rw’Abikorera ruza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa, ku gipimo cya 13%.
Ni ibyavuye mu bushakashatsi bwa ‘Rwanda Bribery Index 2024’ bwakozwe na TI Rwanda, byamuritswe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024.
Imibare igaragaza ko urwego rw’Abikorera ruza kw’isonga mu kwakira ruswa aho iri kuri 13%, rugakurikirwa n’urwego rwa Polisi y’Igihugu ruri ku gipimo cya 9,4%, hakurikiraho REG ifite 7,8% na WASAC ifite 7,2%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage 2400 babajijwe ruswa mu 2024, batanze angana na 17.041.203 akaba yaragabanutse ugereranyije na 22.814.500 yarariho mu 2023. Iyi ruswa igizwe na 56% yo mu rwego rw’Abikorera, 18% yo muri Polisi y’Igihugu na 11% yo mu bucamanza.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku baturage aho 15,90% bavuze ko basabwe ruswa bagiye gusaba serivisi, mu gihe 2,60% basabye kuyitanga, naho 81,50% bavuze ko batigeze basabwa cyangwa ngo basabe kuyitanga.
TI- Rwanda yagaragaje ko serivisi zikunze kugaragaramo ruswa iza ku isonga ari ibijyanye n’imyubakire idakurikije amategeko yihariye 39.10%, ikurikirwa n’ibijyanye no gusaba inyangombwa byo gutwara imodoka iri kuri 36.10%, naho gusaba icyangombwa cyo kubaka byo bifite 33.50%.