Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame waraye asesekaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane arifatanya n’abasaga 3000 mu masengesho yo gusabira Igihugu abera i Washington DC.
Abitabira ayo masengesho barimo, abagize Guverinoma ya USA, abagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu bya Dipolomasi muri Washington, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye, n’abayobozi b’ubucuruzi muri Amerika no hanze yayo.
Biteganyijwe ko muri ayo masengesho ngarukamwaka Perezida Kagame ageza ijambo nyamukuru ku bitabiriye bagamije gufatanya gusengera igihugu.
Mu gihe yitegura kwifatanya n’Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu masengesho yo gusabira icyo gihugu, Perezida Paul Kagame yahuye na Guverineri wa South Carolina wanabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) David Beasley, n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika, John James.
Perezida Kagame kandi yakiriye itsinda ry’abahagarariye Abirabura mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika riyobowe na Steven Horsford, bagirana ibiganiro byubanze ku mahirwe y’ubufatanye bw’Ihuriro ryabo ryitwa Black Caucus n’u Rwanda.
Nyuma y’ayo masengesho kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 4000 bitabiriye Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya 11 tariki ya 2-3 Gashyantare.
Rwanda Day y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “U Rwanda: Umurage wo kudaheza mu gihugu no hanze y’imipaka”, ikaba izibanda ku rugendo rw’Iterambere ry’igihugu mu myaka 30 ishize.
By’umwihariko, hazibandwa ku musanzu w’Umuryango Nyarwanda uba mu mahanga mu iterambere ry’igihugu cyababyaye.
Abitabiriye Rwanda Day bazabona amahirwe yo kugirana ibiganiro birambuye na Perezida Kagame, bagaruke ku ngingo zifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda ndetse banarebera hamwe uko buri wese yarushaho gutanga umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Kuva Rwanda Day yatangira mu mwaka wa 2009, imaze guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 40,000 batuye mu bice binyuranye by’Isi.
Rwanda Day zabanje zabereye mu mijyi itandukanyebari yo Chicago, Paris, Boston, London, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent, Bonn, none uyu mwaka igeze i Washington, D.C.