Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: USA: Perezida Kagame yaganiriye n’abadepite b’abirabura ku mikoranire n’u Rwanda
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

USA: Perezida Kagame yaganiriye n’abadepite b’abirabura ku mikoranire n’u Rwanda

igire
igire Yanditswe February 1, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2024, yagiranye ibiganiro byihariye n’itsinda ry’abadepite b’abirabura baba muri iki gihugu.

Ibiganiro by’Umukuru w’Igihugu n’abagize iri tsinda “Black Caucus” riyobowe na Depite Steven Horsford byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati yabo n’u Rwanda.

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yahuye na David Beasley wahoze ari Guverineri wa South Carolina n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) ndetse na Depite mu Nteko ya Amerika, John James.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Amerika ku wa Gatatu aho bitabiriye Rwanda Day iteganyijwe kubera muri Washington DC ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Umukuru w’Igihugu kuri uyu munsi aritabira amasengesho yo gusabira Amerika, National Prayer Breakfast ndetse araza kugeza ijambo ku bayitabira.

Aya masengesho ategerejwemo abarenga 3000 ahuza abanyepotiliki bo muri Amerika n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe kuragiza Imana igihugu.

Rwanda Day izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gashyantare 2024. Itegerejwemo Abanyarwanda barenga 7000 bazava hirya no hino ku Isi. Mu bizaganirwaho harimo imyiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga ndetse n’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda.

Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019, yari imaze imyaka ine itaba ahanini kubera impamvu zirimo n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe Isi.

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 1, 2024 February 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?