Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, mu izina rya Minisitiri w’Intebe, yabwiye Inteko rusange ya Sena ko mu ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gutwara abagenzi no gukumira impanuka zibera mu muhanda, Leta izongera imodoka mu mihanda ikaba yaramaze gutumiza bisi 305, izigera ku 100 zikazaba zageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023.
Yabitangaje nyuma y’uko Abasenateri bagaragaje ko hari n’ibinyabiziga bishaje cyane, nyamara bigikomeza gukoreshwa mu muhanda bigateza impanuka nyinshi, ku buryo 80% by’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 15, hakaba harimo n’izijya mu muhanda zitarakorewe igenzura.
Iki kibazo cyabajijwe na Senateri Evode Uwizeyimana, asahaka kumenya aho Guverinoma igeze ikemura ikibazo cy’imodoka zishaje zigitwara abagenzi, kuko nazo ziri mu byagaragaye ko ziteza impanuka.
Minisitiri Nsabimana yasobanuye ko hatumijwe imodoka 305, izigera ku 100 zirimo gukorwa, mu kwezi k’Ukwakira 2023, bisi 40 zikazaba zageze mu Rwanda, naho izisigaye 60 zikahagera mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Ati “Muri bisi zatumijwe turizera ko uyu mwaka wa 2023 uzarangira 100 zamaze kugera mu Rwanda, ndetse zikazagabanya ikibazo cy’abagenzi batabona imodoka uko bikwiye”.
Minisitiri Nsabimana avuga ko impamvu zitabonekera rimwe habanza kubaho igihe cyo kuzitumiza, zigatangira gukorwa kugira ngo ziteranywe nyuma zikoherezwa bigatwara igihe kinini.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda yoroheje ibijyanye n’imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi kuko zitangiza ikirere, kugira ngo zigurwe n’abantu benshi.
Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho itsinda rijya kwiga no kureba imikoreshereze y’izi modoka zikoresha amashanyarazi, kugira ngo bizorohere abazazikoresha kuzigenzura no kuzitaho.
Sena Irasaba Guverinoma gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira impanuka, kuko igaragaza ko ibizitera bikurikiranywe umubare w’abahitanwa nazo wagabanuka. Sena igaragaza ko hagati ya 2020 n’Ugushyungo 2022, abagera ku 12,820 bakoze impanuka zo mu mihanda 1,226 bazigwamo.
Ibindi bikorwa Minisitiri Nsabimana yavuze ko Leta izakora mu kugabanya impanuka, ni ugushyiraho ibyuma bikikije inkengero z’imihanda ikunze kuberamo impanuka, gusazura amarangi asizwe mu mihanda atakigaragara neza, no kongera ibyapa bikenewe. Ibyo bikorwa bikazatwara Miliyari 102Frw.