Uyumunsi Abakunzi b’Imikino ni myidagaduro bashyizwe Igorora

igire

Inkuru ya Jmv NIYITEGEKA /Igire.rw 

Uyumunsi Kuwa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, n’umunsi abakunzi bimikino ni myidagaduro hano mu Rwanda ntarungu riri bubice kuko haraza kuba Umunsi w’Igikundiro 2023, ni umunsi Rayon Sports izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Kuri uyu munsi kandi Rayon Sports izakina umukino wa gicuti n’ikipe Kenya Police FC kuri Kigali Pele Stadium

Uretse uyu mukino abantu bawitabira ntabwo bicwa n’irungu kubera ko harazakuba harimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro harimo ‘Abacrobats’ indirimbo n’ibindi byinshi cyane.

Byitezwe ko abari muri Stade bazakuba basusurutswa mu ruvagitirane rw’imiziki izagutuma baticwa n’irungu na Dj Brianne ndetse na Dj Selekta Faba.

Mu bahanzi byitezwe ko bazakuririmba kuri uyu munsi, Ariel Wayz, Platin

Aba bose bakaba biyongereye ku mukinnyi wa filime Nyarwanda, Alliah Cool na we wavuze ko atazagutangwa kuri uyu munsi w’igikundiro aho azakuba yaje gushyigikira iyi kipe yambara ubururu n’umweru inafite abafana benshi mu gihugu.

Ni mu gihe ibi birori Bizakuyiborwa  (MCs) na Ngabo Roben usanzwe ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, umunyamakuru wa Ishusho TV, Mugenzi Faustin ndetse na Masinzo Ikinyange ukorera RBA

Ariel Wayz araba ahabaye k’Umunsi w’Igikundiro

Dj Brianne araba asusurutsa abantu

Allaih Cool na we araba ahabaye

Ni mugihe Kandi I Huye naho biri buzae kuba Ari bicika aho Mukura Victory Sports iribube yizihiza isabukuru y’myaka 60 imaze ibayeho.
Aho iribukine umukino wa gicuti n’ikipe ya APR FC ikipe bidashidikanwa ko arimwe mumakipe akomeye mu Rwanda kuko niyo ifite ibikombe byinshi
Abari bwitabire iyumunsi Mukura Victory Sports yizihiza imyaka 60 imaze ibayeho nabo ntibaribwicwe ni rungu kuko Baraza gutaramirwa nabahanzi bagezweho barimo Chris Easy, Okam, Papa Cyangwe, Juno Kizigenza ndetse na Bushali
Uyumunsi uraza kuyoborwa naba MCs barimo RIGOGA Ruth, Jean Claude KWIZIGIRA bakorera ikigo kigihugu cyitangaza makuru hamwe na Mc Tino imaze igihe mumyidagaduro niwe uribujye yakira abahanzi.
APR FC kumunsi wejo bari mu myitozo
Agenda yumunsi
Nyuma yahangaha abari bube bagifite imbaraga baritabira igitaramo cyateguwe n’umunyamakuru umaze igihe kinini mwitangaza makuru cyane ry’imyidagaduro Ally Soudy
Icyi gitaramo kidasanzwe mu Rwanda Ally Soudy yaguhaye izina rya Ally Soudy and Friends kiraba uyumunsi muri Camp Kigali nkuko Ally Soudy wateguye ikigitaramo abivuga avugako hari bube harimo udushya twinshi.
Share This Article